• Amakuru / MU-RWANDA


Abantu batatu bitabye Imana, abandi babiri bakomeretse bikomeye nyuma yo kugwirwa n’urukuta rw’amabuye rwari ruri kubakwa mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2026, ahagana Saa Moya n’iminota 30, mu Mudugudu wa Buhoro, mu Kagari ka Kigembe, mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi, aho abaturage bari mu mirimo yo kubaka urukuta rw’amabuye rugenewe gushyigikira imirimo yo kubaka sitasiyo ya lisansi.

Ababonye ibyabaye bavuga ko urwo rukuta rwahirimye rugwira abantu batanu bari hafi yarwo. Batatu bahise bapfa, mu gihe abandi babiri bajyanywe kwa muganga bafite ibikomere bikomeye.

Byiringiro Jean de Dieu, umwe mu barokotse iyo mpanuka, yavuze ko urwo rukuta rwubakwaga rudafite ibyuma birushimangira (fer à béton), ibintu akeka ko bishobora kuba byaragize uruhare mu kuruhirima.

Yagize ati: “Twari turi gutegura sima yo gukoresha mu bwubatsi, abandi bari hafi batunda amabuye. Mu kanya gato twabonye urukuta ruhirimye rugwira bagenzi bacu. Batatu bahise bapfa, abandi tubakuramo bakomeretse bikabije.”

Mukamusoni Emelita utuye hafi y’aho impanuka yabereye yavuze ko abaturage bihutiye gutabara, ariko basanga bamwe bamaze gupfa.

Ati: “Twahageze dusanga bamwe bamaze kwitaba Imana. Hari abo mu muryango umwe baguye muri iyo mpanuka, harimo n’uwasize umugore utwite. Birababaje cyane.”

Undi muturage witwa Munganyika Thérèse, yavuze ko umwe mu bakomerekeye muri iyo mpanuka yageragejwe gutabarwa ariko akitaba Imana ari mu nzira ajyanwa kwa muganga.

Yagize ati: “Twagerageje kumutabara tumujyana kwa muganga, ariko yari yakomeretse bikabije cyane. Yaje kwitaba Imana bageze mu nzira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yihutiye kugera aho impanuka yabereye, avuga ko hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Yagize ati: “Ni inkuru ibabaje cyane. Abantu batatu bahasize ubuzima, abandi babiri barakomereka. Twahise dufatanya n’inzego bireba mu gutabara no gutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwemeje ko iperereza rikomeje, ndetse ko uwari ushinzwe kubaka urwo rukuta yamaze gutabwa muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza ku byateye iyo mpanuka.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments