• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yapfiriye mu mpanuka y’amashanyarazi nyuma yo gukubitwa n’umuriro mwinshi (electrocution) ubwo yari mu kazi ko gusimbuza transfo y’amashanyarazi mu Murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, mu gihe nyakwigendera yari ari mu kazi kari kahawe Kompanyi asanzwe akorera gatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG).

Amakuru y’ibanze agaragaza ko ubwo hakorwaga igikorwa cyo guhindura iyo transfo, habayeho amakosa mu mikorere y’akazi kuko umuriro w’amashanyarazi wari ugikora, ibintu bikekwa ko ari byo byateye iyo mpanuka yahitanye uwo mukozi.

Abari aho bavuga ko hatari hafashwe ingamba zihagije zo kurinda umutekano w’umukozi, zirimo guhagarika by’agateganyo umuriro w’amashanyarazi no gukoresha ibikoresho byabugenewe birinda impanuka ziterwa n’amashanyarazi.

Inzego z’umutekano zahise zigera ahabereye impanuka kugira ngo zikore iperereza ku cyaba cyayiteye, mu gihe hari hategerejwe imbangukiragutabara yo gutwara umurambo wa nyakwigendera mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments