Umuhanzi
Okkama uherutse gushyira hanze album ye nshya yise ‘Nyamabara’, yatangaje ko
yafashe icyemezo cyo kutazongera gukorerwa indirimbo na Producer Element,
amushinja gutinza imishinga ye y’umuziki kugeza aho byamugizeho ingaruka mu
rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Uyu muhanzi
yavuze ko iki cyemezo atagifashe kubera amakimbirane yihariye afitanye na
Element, ahubwo ko gishingiye ku buryo yagiye atinda kumuha indirimbo yari
yamukoreye, ibintu avuga ko byamubujije guteganya neza ibikorwa bye.
Okkama
yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi batandukanye bamaze igihe bavuga ko Producer
Element atinda gutunganya cyangwa gutanga indirimbo zabo. Mu bagiye
babigarukaho harimo Yampano, ndetse na Yago Pon Dat, bombi bavuga ko bahuye
n’iki kibazo mu bihe bitandukanye.
Mu kiganiro
yagiranye na Televiziyo Rwanda, Okkama yavuze ko nubwo Element akunzwe na
benshi kubera ubuhanga bwe mu gutunganya indirimbo, ibyo bitagombye gutuma
abahanzi bategereza igihe kirekire kugira ngo babone ibikorwa byabo.
Yagize ati:
“Byatumye abahanzi benshi baba mu gihunga. Ntabwo bishimye. Ntekereza ko
production nziza iva kuri producer mwiza, ntabwo iva ku izina.”
Okkama
yavuze ko kimwe mu bibazo abona mu muziki nyarwanda ari uko bamwe mu bahanzi
bashyira icyizere cyose kuri producer umwe, nyamara gukorana n’abatunganya
indirimbo batandukanye bishobora gutuma bavumbura andi mahirwe ndetse
n’ubushobozi bushya.
Ati:
“Abahanzi bakwiye kwiga gukorana na ba producer benshi, kuko rimwe na rimwe
bifasha kumenya ko hari ibindi ushoboye kurusha kwishingikiriza ku muntu umwe.”
Uyu muhanzi
yavuze ko we ubwe yamaze gufata umwanzuro ntakuka wo kudasubira gukorana na
Element mu gutunganya indirimbo ze.
Ati:
“Nafashe icyemezo, njyewe Element ntabwo azongera kunkorera indirimbo. Nta
kindi kibyihishe inyuma. Yampano yaraje arabivuga, abantu babifata ukundi,
ariko njyewe ntekereza ko Element akeneye guca bugufi. Yazamuwe n’abantu
benshi, ageze aho ageze abifashijwemo n’abamushyigikiye, ariko hari aho bigeze
bikagaragara ko atakizirikana neza aho yavuye.”
Okkama
yavuze ko iki cyemezo atari gishya kuko ngo yagifashe kuva mu 2023, gusa icyo
gihe ntiyari yarigeze agitangaza ku mugaragaro.
Yagarutse
cyane ku ndirimbo ye “Walahi”, avuga ko ari imwe mu zamuteye gufata uwo
mwanzuro nyuma yo kuyitegereza imyaka itatu yose itarasohoka uko yari
abyiteze. Ati: “Nta rundi rwango. Naravuze nti aho kugira ngo umuntu
akomeze gutinza umushinga wanjye, ibyiza ni uko ntazongera kumwegera.”
Mu gihe
Okkama ashinja Element gutinza indirimbo ze, si ubwa mbere izina ry’uyu
producer rihuzwa n’iki kibazo. Mu bihe byashize, Yampano yigeze gutangaza ko
yahagaritse gukorana na we kubera impamvu nk’izi, mu gihe Yago Pon Dat nawe
yavuze ko indirimbo ye ‘Suwejo’ yamaze igihe kinini ayitegereje mbere y’uko
ayihabwa.
Ibi
bitekerezo bya Okkama bije mu gihe yashyize imbaraga nyinshi mu kumenyekanisha
album ye ‘Nyamabara’, avuga ko yayihimbye ashingiye ku byo abona bidakwiye mu
ruganda rw’umuziki nyarwanda muri iki gihe, harimo imyitwarire y’abamwe mu
bakora inyuma y’amarido y’uyu mwuga.
Nubwo
Element ataragira icyo atangaza kuri aya magambo mashya ya Okkama, biragaragara
ko ikibazo cyo gutinda kw’indirimbo gikomeje kuba imwe mu ngingo zivugisha benshi
mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, cyane cyane hagati y’abahanzi n’abatunganya
indirimbo babo.
Like This Post? Related Posts