Umuraperi Ndayishimiye Steven wameneyekanye nka Major mu itsinda rya Flat Papers ryakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka
yashize yagarukanye imbaga nyinshi mu ndirimbo ye
Nshya yise Vibes Mpagaze izasohoka
muri EP ye
Uyu muraperi
usigaye utuye muri Mozambique aho
yagiye gukomereza ibikorwa bisanzwe akaba
ari naho ari gukorera Umuziki we muri iyi
minsi .
Mu kiganiro n’umunyamakuru wacu yamuhishuriye byinshi kuri gahunda ze mu muziki aho
yamubwiye ko nubwo atari mu
Rwanda ari kwitegura ibintu byinshi
birimo gushyira hanze EP nshya ndetse no
kumurika Alubumu .
Yagize “ sinicaye
ubusa muri iyi minsi nkuko
nabikubwiye namaze gushyira hanze indirimbo yanjye nshya nise “ Vibes Mpagaze
akab ari nayo nitiriye EP yanjye
nshya nzasohora vuba cyane uretse iyo ndi no ku musozo wa alubumu yanjye
nifuza kuzamurikira I Kigali mu
minsi ya Vuba
Yakomeje avuga ko nubwo yatangiye guhsyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize EP yanjye hari ni zindi nynshi ndi gukorna naba producer bo mu Rwanda ndetse n’Abahanzi bakomeye mwamenye mu njyana ya Hip Hop nka Mukuru wa Ndayishimiye Berttrand muzia nka Bull Dogg na bandi benshi muzagenda mumenya uko indirimbo zizagenda zisohoka
Major X
yamenyekanye cyane mu itsinda rya Flat Papers, ryari riri mu yakunzwe mu muziki
nyarwanda mu myaka yatambutse.
Mu gusoza
Major X yasabye abakunzi be batamuheruka
gukomeza kumuba hafi ndetse no kumushyigikira mu bikorwa kuko mu minsi ya vuba cyane azabamurikira ibikorwa byinshi
amazeigihe abahishiye .