Abashinjacyaha
bo muri Kenya batangaje ko bitegura kuregera urukiko abanyeshuri benshi
bakekwaho uruhare mu nkongi y’umuriro yahitanye abanyeshuri 16 ku ishuri
ry’abakobwa rya Utumishi Girls Academy riherereye i Gilgil, nko mu bilometero
120 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.
Iyo nkongi
yabaye ku wa 28 Gicurasi 2026, ihitana abanyeshuri 16 bafite hagati y’imyaka 15
na 18, mu gihe abandi benshi bakomerekejwe n’umuriro ndetse n’umuvundo wabaye
mu gihe bahungaga.
Umuriro
wadutse mu igorofa ryo hejuru ry’inyubako y’amacumbi yari irimo ibitanda
bigerekeranye bigera ku 135 ryari riryamyemo abanyeshuri 202.
Amakuru
y’iperereza agaragaza ko abanyeshuri bari muri ayo macumbi bahatiwe gusohokera
mu muryango umwe gusa, nyuma y’uko
inzira y’ubutabazi yari ifunze cyangwa idashobora gukoreshwa.
Ibi byatumye
umuriro ugira ingaruka zikomeye ndetse bituma bamwe mu banyeshuri batabasha
kurokoka.
Polisi ya
Kenya yatangaje ko abanyeshuri umunani bakekwaho kugira uruhare mu gutegura no
gutangiza uwo muriro batawe muri yombi bakaba bategereje kugezwa imbere y’urukiko
Iperereza
ryakozwe hifashishijwe amashusho yafashwe na camera z’umutekano (CCTV), hamwe
n’ibiganiro byakozwe n’abanyeshuri ndetse n’abarimu, ryagaragaje ko abo
banyeshuri bashobora kuba baratwitse matela hafi y’umuryango w’inzira
y’ubutabazi, bikaba ari byo byateye iyo nkongi.
Abakekwa
kuri ubu bari mu maboko y’ubutabera mu gihe bategereje kugezwa imbere
y’urukiko.
Abashinjacyaha
batangaje ko abo banyeshuri biteganyijwe ko bazagezwa imbere y’urukiko ku mugaragaro ku wa Gatanu, bakaba
bashobora gukurikiranwa ku cyaha cy’ubwicanyi bitewe n’umubare w’abahitanywe
n’iyo nkongi.
Iki kibazo
cyateye agahinda gakomeye muri Kenya, aho abaturage, ababyeyi n’inzego
z’uburezi bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane
ukuri ku byabaye no gufata ingamba zo gukumira impanuka nk’izi mu mashuri
acumbikira abanyeshuri.
Abayobozi ba
Kenya na bo batangaje ko bagiye gusuzuma uburyo bw’umutekano mu mashuri yose
acumbikira abanyeshuri, cyane cyane ku bijyanye n’inzira z’ubutabazi
n’ubwirinzi bw’inkongi z’umuriro.
Like This Post? Related Posts