Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 uzatangira muri Nyakanga 2026 aho u Rwanda ruzakoresha miliyari 7.796 Frw.
Itegeko ryatowe
n’Abadepite 63 bari bitabiriye Inama y’Inteko Rusange ku wa 24 Kamena 2026.
Ingengo
y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, bigaragara ko iziyongeraho 12%
ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026 yatowe muri
Gashyantare 2026, kuko izava kuri 6.952 Frw ikagera kuri 7.796,2 Frw.
Muri rusange
amafaranga akomoka imbere mu Gihugu, hongeweho inguzanyo, afite uruhare rugera
kuri 93% by’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.
Amafaranga
aturuka ku misoro angana na 56,8%, andi mafaranga 7,5%, inkunga z’amahanga 7%,
inguzanyo z’imbere mu Gihugu 3,4% mu gihe inguzanyo zo hanze y’Igihugu zingana
na 25,3% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2026/2027.
Ingengo
y’imari isanzwe ingana na miliyari 5.306,5 Frw bingana na 68%, mu gihe ingengo
y’imari y’iterambere ingana na miliyari 2,489,7 Frw bingana na 32%.
Ibikorwa
biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2026/2027 byatoranyijwe hashingiwe ku buryo
bifasha kugera ku iterambere ry’igihugu.
Minisitiri
w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ubwo yagezaga umushinga w’ingengo
y’imari ya 2026/2027, yasobanuye ko amafaranga y’ingengo y’imari
yasaranganyijwe hagendewe ku ntego z’inkingi eshatu za NST2 ari zo ubukungu,
imiberehomyiza, n’imiyoborere.
Inkingi
y’Ubukungu yagenewe miliyari 4.900,8 Frw bingana na 62,9% by’ingengo y’imari
yose, inkingi y’Imibereho Myiza yagenewe miliyari 1.834,2 Frw bingana na 22%,
mu gihe inkingi y’imiyoborere yagenewe miliyari 1.188,2 Frw bingana na 15,1%.
Mu nkingi
y’ubuhukungu hazibandwa ku kwihutisha iterambere ridaheza ry’ubuhinzi
n’ubworozi, inganda na serivisi, kwita ku kunoza igenamigambi ry’ibikorwa
byongera ubudahangarwa bw’ibidukikije mu nzego zose za Leta, guteza imbere
urwego rw’inganda zikora iby’ibikorerwa mu gihugu mu rwego rwo kongera ubwiza
bw’ibyoherezwa mu mahanga no kugabanya icyuho mu by’ubucuruzi, kongerera ingufu
urwego rw’imari ndetse no guhanga imirimo.
Inkingi
y’imiberehomyiza, Minisitiri Murangwa yavuze ko intego nyamakuru ari ukugira
abaturage babayeho neza kandi batekanye. Ibikorwa bikubiye muri uru rwego
byagenewe amafaranga angana na miliyari 1,711.3 bingana na 21.9% by’ingengo
y’imari yose ya 2026/2027.
Mu nkingi
y’imibereho Myiza hazibandwa ku kunoza ireme ry’uburezi no gutanga ubumenyi
bukenewe ku isoko, gushyira imbaraga mu buvuzi bufite ireme ndetse no kunoza
sisiteme zikoreshwa mu buvuzi, kongerera ubushobozi ibigo mbonezamikuririre
by’abana mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira, gushyigikira gahunda
zifasha abaturage batishoboye kwikura mu bukene (graduation) n’ubudaheranwa.
Mu nkingi
y’imiyoborere, intego ni ugushyira imbere imiyoborere myiza n’ubutabera
nk’inkingi y’iterambere rirambye. Ibikorwa bizakorwa muri uru rwego byagenewe
amafaranga miliyari 1,184 Frw, bingana na 15.2% by’ingengo y’imari yose.
Inkingi
y’imiyoborere, izibanda ku gukomeza guteza imbere imitangire ya serivisi nziza
no gucunga neza imari n’umutungo rusange mu nzego zose, kugendera ku mategeko,
kongera imbaraga z’umuturage mu gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa, gukomeza
gushyira imbaraga mu kubungabunga amahoro n’umutekano ndetse no gukomeza kubaka
urwego rw’ububanyi n’ubutwererane n’amahanga rutajegajega.
Nyuma y’uko
Minisitiri w’Imari agejeje kuri komisiyo umushinga w’itegeko, yagaragaje ko
hari ibigo byagiye byerekana ko hari ibindi bintu byifuza gukora.
Ibyo
byatumye hari miliyari 400 Frw zakuwe ku bikorwa bimwe zimurirwa ku bindi
byihutirwa.
Nk’urwego
rw’ubuhinzi n’ubworozi rwongerewe Miliyari 3,08 Frw, ava kuri miliyari 352,5
yari mu mbanzirizamushinga agera kuri miliyari 355,6 Frw.
Ibijyanye no
kurengera abatishoboye byongerewe miliyari 7,2 Frw mu 2026/2027 akazagera kuri
miliyari 59,7 Frw avuye kuri 55,4 Frw.
Ku bijyanye
n’urwego rw’ubwikorezi, ingengo y’imari yagenewe uru rwego yagabanyutseho
miliyari 2,4 mu mwaka wa 2026/2027, ugereranyije n’iyari yateganyijwe mu
mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari.
Iryo
gabanyuka ryatewe no kuba hari imishinga irimo kugera ku musozo ku buryo harimo
gutegurwa izayisimbura.
Bigaragara
kandi ko mu gihe giciriritse ingengo y’imari yuru rwego izakomeza kwiyongera,
aho mu mwaka wa 2027/2028 iziyongeraho FRW 83,8 Frw na 92,6 mu 2028/2029.
Nanone kandi
ingengo y’imari igenewe kubaka no gusana imihanda y’imigenderano (feeder roads)
yiyongereho miliyoni 483 Frw iva kuri miliyari 1.244,2 yari mu
mbanzirizamushinga igera kuri miliyari 1.727,2.
Like This Post? Related Posts