Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA) bwahuye n’akazi gakomeye imbere ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), ubwo bwisobanuraga ku ikoreshwa rya miliyoni 392 FRW zashyizwe mu gusana umuhanda Rusizi–Bugarama hifashishijwe laterite, nyamara ukagaragara nk’utanyurwamo neza n’abanyamaguru kuko bagomba gusimbuka ibinogo.
Ibi byagarutsweho mu ibazwa rya PAC ryatangiye ku wa 25 Kamena 2026, rigamije gusuzuma ibigo 76 byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG Rwanda) ko byagize amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024–2025.
Depite Valens Muhakwa uyobora PAC yabajije RTDA niba koko amafaranga yakoreshejwe ahwanye n’ibikorwa bigaragara ku butaka, cyane cyane ko umuhanda ugifite ibibazo bikomeye birimo ibinogo n'ibindi.
Mu gusubiza, Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko amafaranga yakoreshejwe atari menshi ugereranyije n’ibyo bari bakeneye, kuko bakoraga gusana uduce twihutirwa mu gihe bagitegereje kubaka umuhanda urambye wose uzashyirwamo kaburimbo.
Yagize ati: “Twagiye tureba uduce twangiritse tukaba ari two dushyiramo laterite ahandi tukagenda dusiba ibinogo.”
Yakomeje asobanura ko ingengo y’imari yo gusana imihanda iba iri hasi cyane ugereranyije n’ibyo basaba, aho yavuze ko bari basabye hafi miliyari 120 FRW ariko bagahabwa amafaranga make cyane, bigatuma bakora igice ku gice.
Ku kibazo cy’uko laterite ikoreshwa itaramba, Munyampenda yavuze ko ikibazo atari uko ikoreshwa nabi gusa, ahubwo ko n’ubucucike bw’imodoka ku muhanda Rusizi–Bugarama butuma yangirika vuba, bigasaba kongera kuyisana buri mezi make.
Depite Berthelemy Karinijabo yabajije impamvu hakoreshwa uburyo butanga ibisubizo by’igihe gito nyamara hari uburyo burambye bushobora kumara amezi ari hagati ya 6 na 12.
RTDA yisobanuye ivuga ko uburyo burambye busaba ibikoresho bihenze nk’imashini zisya amabuye n’ibikoresho byinshi byo kubaka umuhanda ukomeye, bikaba bitashoboka kubera ubushobozi buke.
Munyampenda yanagaragaje ko gusana imihanda bihenze kurushaho iyo yarangiritse cyane, kuko usanga n’uduce tutasanwe two hafi nabwo twangirika bitewe n’uko umuhanda uba warangiritse ku rwego rwo hejuru.
Yasoje avuga ko igisubizo kirambye kuri uyu muhanda cyateganyijwe, aho biteganyijwe ko mu ntangiriro za Mutarama 2027 hazatangira imirimo yo kuwushyiramo kaburimbo.
Uretse umuhanda Rusizi–Bugarama, RTDA iri no kubazwa imishinga igera kuri 17, aho ibibazo bikunze kugarukwaho ari ubushobozi buke n’ubukererwe mu irekurwa ry’ingengo y’imari n’inzira ndende zinyuzwa mu gusinywa kw’amasezerano hagati y’inzego za Leta, zirimo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Like This Post? Related Posts