Mu murenge wa Gashanda w'Akarere ka Ngoma haravugwa inkuru idasanzwe y'umukobwa witwa Uwiduhaye Sandrine wabenzwe ku munsi w'ubukwe bwo ku Murenge na Ntwali J Claude azira kumubeshya.
Byaturutse ngo ku kuba uyu musore ukora akazi k'ubuganga ngo yarakundanye n'uwo mukobwa amubeshye ko yiga muri Kaminuza ndetse ko nta mwana yigeze abyara hanyuma nyuma akaza gusanga ibyo byose bitandukanye n'ukuri.
Abaturage bakemeza ko ukuri ari uko uwo mukobwa witwa Uwiduhaye Sandrine yize gusa amashuri atatu yisumbuye akaba yari atuye mu mudugudu wa Mitsindo akagali ka Ryangiriye umurenge wa Gashanda ho mu karere ka Ngoma umusore bari gusezerana yitwa Ntwali J Claude.
Mu mashusho akurikira harimo abaturage bo muri aka gace baduhaye amakuru bizihiwe n'inzoga bari zari bwifashishwe muri ubu bukwe hanyuma babonye ko umugeni aburiwe irengero ndetse n'umusore akabishingukamo kubwo kubeshywa nyina yahisemo gutumira inshuti n'abavandimwe barimo n'abamutwerereye maze barazinywa barishima bati "None twabigenza dute? Ntakundi reka tuzinywe ubwo ibindi tuzaba tumenya uko bizagenda."