Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu Ishami rya Minisiteri y’Imari rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano (OFAC), yafatiye ibihano uruganda rwa Gasabo Gold Refinery Ltd rwo mu Rwanda ndetse n’abayobozi barwo, rushinjwa kugira uruhare mu bucuruzi no gutunganya zahabu ikurwa mu buryo butemewe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bihano byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Kamena, bikaba byakurikiye iperereza Amerika ivuga ko ryagaragaje ko uru ruganda ruri mu muyoboro ufitanye isano n’umutwe wa M23 mu kunyereza amabuye y’agaciro ava muri RDC akinjizwa mu Rwanda.
Minisiteri y’Imari ya Amerika yavuze ko Gasabo Gold Refinery iri mu muryango w’ibigo ishinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu rwego rwo kungukira ku mabuye y’agaciro atemewe.
Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Imari, Scott Bessent, yavuze ko igihugu cye kitazihanganira uburyo ubwo ari bwo bwose imitwe yitwaje intwaro yungukira mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.
Yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizizemerera imitwe yitwaje intwaro kungukira mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe no gukomeza guhungabanya akarere. Ubutunzi bw’amabuye y’agaciro bwa RDC ni ubw’Abanye-Congo.”
Amerika ivuga kandi ko umutwe wa M23 usanzwe uri ku rutonde rw’imitwe yitwaje intwaro yafatiwe ibihano na Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, ariko ukaba ukomeje gukoresha umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu gutera inkunga ibikorwa byawo bya gisirikare.
Mu byo OFAC ishinja Gasabo Gold harimo kwakira no gutunganya zahabu yakuwe mu birombe byo muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma ikanyuzwa mu Rwanda.
Washington ivuga ko iyo zahabu yanyuzwaga mu Karere ka Rusizi mbere yo koherezwa i Kigali, aho yatunganyirizwaga muri Gasabo Gold Refinery.
Amerika ivuga ko mu ntangiriro za 2026 nibura ibiro 60 bya zahabu bifite agaciro ka miliyoni z’amadolari byanyujijwe muri uwo muyoboro.
Usibye Gasabo Gold Refinery Ltd, ibihano byanashyiriweho Jean Malic Kalima wari Perezida w’uru ruganda, na Bosco Kayobotsi wari Umuyobozi Mukuru warwo.
Kalima anashinjwa kuba afitanye isano n’andi masosiyete acukura amabuye y’agaciro, arimo Bugambira Mines Ltd, Wolfram Mining and Processing Ltd, na Rwinkwavu Mining Corporation Ltd, na yo yashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano.
Amerika yavuze ko ibi bihano bigamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC agamije kugarura amahoro n’iterambere mu karere.
Ni ibihano bikurikiye izindi ngamba Washington yafashe ku bantu n’ibigo ishinja kugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC. Muri Werurwe 2026, yanashyize ku rutonde rw’abafatiwe ibihano Ingabo z’u Rwanda (RDF), izishinja gutera inkunga M23.
Nk’uko OFAC ibisobanura, umutungo wose w’abantu cyangwa ibigo bishyizwe kuri uru rutonde uri muri Amerika cyangwa ugenzurwa n’Abanyamerika uhita uhagarikwa. Abaturage n’ibigo byo muri Amerika babujijwe kugirana na bo ubucuruzi cyangwa ibikorwa by’imari.
Amerika ivuga ko intego y’ibi bihano atari uguhana gusa, ahubwo ari uguhatira abafatiwe ibihano guhindura imyitwarire no guhagarika ibikorwa bifatwa nk’ibibangamira amahoro n’umutekano muri RDC.
Amerika yafatiye ibihano uruganda rwa zahabu rwo mu Rwanda n’abayobozi barwo
Like This Post? Related Posts