Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda buri mwaka abangavu barenga ibihumbi 23 baterwa inda mu gihe ku munsi ari abagera kuri 60, agaragaza ko ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’abana baterwa inda no ku bana bavuka muri ubwo buryo.
Ibi
yabigutseho kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kamena 2026 mu Ihuriro ry’Urubyiruko
ku kwihutisha ibikorwa byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu.
Ni ihuriro
ryitabiriwe n’abagera ku 2000 biganjemo urubyiruko, rikaba riramurikirwamo ku
mugaragaro Inyoborabiganiro igenewe abahugura kuri gahunda yo kwimakaza umuco
wo kuganira mu muryango.
Mu kiganiro
Dr. Nsanzimana yagejeje ku bitabiriye iri huriro yagaragaje impungenge zikomeye
ku buryo imibare y’abana baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure ikomeje
gutumbagira avuga ko ari ikibazo gikomereye igihugu.
Yagize ati “
Abana 60 baterwa inda ku munsi ni abana benshi ariko ikindi gihangayikishije
kurusha ibindi n’uko imibare ikomeza kwiyongera, ugereranyije uko byari bimeze
mu 2020 na 2025 byariyongeye aho byavuye kuri 5% bigera ku 8%. Ariko
noneho ubuzima bw’abo bana n’abo bazabyara nabwo bufite ikibazo”.
Minisitiri
w’Ubuzima yavuze ko guterwa inda ukiri umwangavu biteza ikibazo gikomeye atari
ku mwana watewe inda gusa ahubwo n’umwana uvutse agira ibibazo aho bibagiraho
ingaruka zirimo guta ishuri kuri uwo mubyeyi no guhura n’imikurire mibi kuri
urwo ruhinja aho rushobora kugira ibibazo birimo kugwingira.
Yavuze ko
kandi uretse guhura n’ibibazo by’imikurire y’uwo mwana wavutse usanga hari
n’ikibazo abangavu baterwa inda inda bakunda guhura nacyo cyo gupfa babyara
bitewe n’uko baba babyaye umubiri wabo utaragira ubushobozi bwo kubyara.
Yagize ati “
Ikindi ni uko abana bavuka ku bangavu batewe inda ari bo benshi baza ku mwanya
wa mbere mu kugira ibyago byo kuvuka batagejeje igihe ndetse ni na bo
bagwingira. Imibare yerekana ko ? by’aba bana bavuka bagwingira;
ndetse na ? cy’abapfa batagejeje igihe bavuka kuri abo bangavu batewe
inda. Iki kibazo kiba uruhererekane mu muryango n’Igihugu.”
Yagaragaje
impamvu zituma abangavu baterwa inda.
Minisitiri
w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma
umubare w’abangavu baterwa inda ukomeza kwiyongera buri mwaka.
Iya mbere mu
zo yagarutseho ni ijyanye no kutiga cyangwa kwiga ariko uguta ishuri ku bana
b’abakobwa aho yagaragaje ko umwana w’umukobwa utarasoje amashuri abanza aba
afite ibyago byo kubyara imburagihe byikubye inshuro eshanu ugereranyije
n’uwarangije amashuri yisumbuye.
“Yagize ati
kutiga cyangwa guta ishuri utararangiza amashuri bigukubira inshuro eshanu
ibyago byo gutwita utarageza imyaka y’ubukure”.
Mu
Bushakashatsi bwa Karindwi ku Bwiyongere n’Imibereho y’Abaturage (DHS 7)
bwagaragaje ko abangavu batewe inda kuva mu 2020-2025, 21% byabo
batabashije kugera mu ishuri, 13% bize amashuri abanza naho 4% bize
ay’isumbuye.
Ikindi
Minisitiri yagaragaje ni ukutagira amakuru ahagije no kugira abajyanama babi
aho usanga bamwe mu rubyiruko basangizanya amakuru atari yo, ugasanga bamwe
babeshya abandi ibinyoma biganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina batarageza
imyaka y’ubukure bigatuma basama inda imburagihe.
Yagize ati “
Urubyiruko usanga rusangizanya amakuru y’ibinyoma aho hari bamwe babeshya
abandi ngo iyo urwaye ibiheri ugakora imibonano mpuzabitsina birakira cyangwa
ngo iyo ari ubwa mbere iyikoze ntabwo utwita n’ibindi. Ibyo ntabwo ari byo”.
Yagaragaje
kandi ko urubyiruko rukwiye kugira ubushishozi mu guhitamo abo bagendana
aho yagaragaje ko ibikundi bamwe bagendamo usanga bibashora mu ngeso mbi zirimo
gukora imibonano mpuzabitsina.
Dr.
Nsanzimana yavuze ko ubukene na bwo ari imwe mu mpamvu ituma abangavu baterwa
inda aho hari ababwuririraho bagashukisha abana impano n’ibindi bituma babasha
kubasambanya bakabatera inda.
Ihohotera na
ryo ryagaragajwe nk’imwe mu mpamvu ituma umubare w’abangavu baterwa inda
ukomeza kuzamuka aho Minisitiri Nsanzimana yavuze ko hakwiye gushyirwa ingufu
mu kurirwanya.
Ku bijyanye
n’icyakorwa ngo umubare w’abangavu baterwa inda ugabanuke, Minisitiri
w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze abana b’abakobwa bose biga nibura
kugeza basoje amashuri yisumbuye.
Yagize ati
“Iki cyonyine kigira umusaruro hafi 70% wo kugabanya inda ziterwa abangavu”.
Ibindi
yavuze byafasha muri uru rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu, harimo
kubona serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, guha abana amakuru no
kwimakaza ibiganiro byo mu miryango.
Ubushakashatsi
bwa DHS 7, bwagaragaje ko imibare y’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 15 na
19 batwaye inda yiyongereye mu myaka 5 ishize, iva kuri 5% yariho mu 2020,
igera ku 8% mu 2025.
Ubushakashatsi
bumaze gukorwa inshuro 7 bwerekanye ko mu 2005 abangavu batewe inda bari kuri
4%, mu 2010 bari kuri 6%, mu 2015, bageze kuri 7%, bigeze mu 2020 bageze ku ijanisha
rya 5%, mu gihe mu 2025 bageze ku 8%.
Like This Post? Related Posts