Perezida
Kagame yakiriye inzobere mu by’itegeko nshinga zo mu Muryango wa Afurika
y’Iburasirazuba baganira kuri iyo ngingo.
Abo bahanga
bamaze iminsi mu Rwanda bakira ibitekezo by’abaturage bahagarariye abandi,
bakaba baraganiriye kubyo bumva byazibandwaho mu kwindika Itegeko Nshinga rya
EAC.
Abaganiriye
na Perezida Kagame bari bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’uyu
muryango, Andrea Ariik Aguer.
Nta
bisobanuro burambuye kubyo baganiriye na Perezida Kagame gusa ubwo batangizaga
iki gikorwa mu nama yabereye i Kigali mu minsi ishize, abo bahanga bavuze ko
ririya Tegeko Nshinga rizafasha mu gutuma n’izindi gahunda zari zitarashyirwa
mu bikorwa zihutishwa.
Benjamin
Odoki ukuriye izo ntiti mu mategeko akaba yarigeze kuba Perezida w’Urukiko
rw’Ikirenga muri Uganda niwe wabivuze atyo.
Mu biganiro
bagiranye n’abo mu Karere ka Rubavu bavuze ko imwe mu ngingo bumva yazashyirwa
muri ririya tegeko ari iyo kwagurira amarembo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ibitekerezo
byose byo mu bihugu bya EAC nibimara kwegeranywa hazabaho kwandika umushinga
w’iryo tegeko, ukazagenda unozwa gahoro gahoro kuzageza wemejwe burundu
nk’Itegeko Nshinga rya EAC.