• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

Guverinoma ya Uganda yashyizeho amabwiriza mashya agabanya amasaha utubari n’ahandi hacururizwa inzoga bemerewe gukoreramo, mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa ry’inzoga mu masaha ya mu gitondo, kurengera abana n’urubyiruko no kongera umusaruro w’abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Balaam Barugahara, mu ibaruwa yo ku wa 11 Kanama 2026 yandikiye abayobozi b’uturere, imijyi n’inama njyanama, yasabye ko utubari, ahacururizwa inzoga gakondo n’ahandi hacururizwa inzoga bitangira gukora nyuma ya saa cyenda z’amanywa mu minsi y’akazi.

Minisitiri Barugahara yavuze ko iri tegeko rigamije gufasha abaturage kwibanda ku mirimo ibateza imbere, kongera umusaruro no gukumira ibibazo bitandukanye bishobora guterwa no kunywa inzoga nyinshi, cyane cyane mu masaha y’akazi.

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, avuga ko ahantu hakomeje gufungura mbere y’amasaha yagenwe hagomba gufungwa, mu gihe abarenga ku mabwiriza kenshi bazajya bahanwa hakurikijwe amategeko.

Yanategetse ko ba nyiri utubari, amaduka n’ahandi hacururizwa inzoga bagurisha cyangwa baha inzoga abantu batarageza ku myaka 18 bagomba gufatwa kandi bagakurikiranwa hakurikijwe amategeko.

Minisitiri Barugahara yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gufata iya mbere mu guca intege umuco wo gutangira kunywa inzoga mu gitondo, ndetse bagakorana n’inzego z’umutekano mu kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi bw’inzoga.

Yagize ati iri tegeko rigamije kandi guhangana n’ibibazo birimo ubushomeri, ubunebwe, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ibyaha bishobora kugira aho bihuriye no kunywa inzoga nyinshi.

Uretse inzoga, Guverinoma ya Uganda yanategetse inzego z’ibanze kugenzura amasaha ibigo by’imikino y’amahirwe bikoreramo, hakurikijwe amategeko abigenga.

Ibi na byo bigamije kurengera abaturage, by’umwihariko urubyiruko, no gukumira ingaruka ziterwa no gukabya gukina urusimbi.

Inzego z’umutekano n’izindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko zasabwe gufasha inzego z’ibanze gushyira mu bikorwa aya mabwiriza no gufata ingamba ku bayarenzeho.

Muri make, Uganda irashaka ko abaturage bamara amasaha y’umunsi bakora kandi bongera umusaruro, aho kuyatangirira mu tubari tunywa inzoga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments