• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Urubuga rwa WhatsApp rugiye gutangiza uburyo bushya bwiswe "Usernames", buzafasha abarukoresha kurushaho kurinda amakuru yabo bwite no kuvugana badasabanye nimero za telefone.

Muri ubu buryo, umuntu azajya ahitamo izina ryihariye (username) rizamuranga kuri WhatsApp. Ibi bivuze ko ushaka kuvugana n'undi muntu azajya amushaka akoresheje iryo zina, aho kuba amusabye nimero ya telefone nk'uko bisanzwe bikorwa.

Iyi gahunda biteganyijwe ko izatangira gushyirwa mu bikorwa guhera muri iki cyumweru ku bayikoresha bari muri porogaramu y'igerageza (beta), mbere y'uko izatangizwa ku mugaragaro ku bayikoresha bose nyuma y'uyu mwaka.

Kugena username bizajya bifata amasegonda make gusa, ariko bisaba kuba ukoresha verisiyo iheruka (latest version) ya WhatsApp.

Ushaka kuyishyiramo azajya anyura muri Settings > Account > Username, ahitemo izina ritafashwe n'undi kandi ryujuje ibisabwa na WhatsApp.

WhatsApp ivuga ko ubu buryo bugamije kongera ubwirinzi bw'amakuru bwite, kuko abantu bazashobora kuganira batabanje gusangira nimero za telefone, cyane cyane mu matsinda, mu bucuruzi cyangwa mu biganiro bagirana n'abantu batari basanzwe baziranye.

Ku birebana n'impungenge z'uko usernames zishobora kwifashishwa n'abatubuzi cyangwa abakoresha urubuga mu buryo butemewe, WhatsApp yatangaje ko yashyizeho ingamba zitandukanye zo kubikumira.

Muri zo harimo kugena umubare ntarengwa w'abantu bashya umuntu ashobora kuvugisha mu gihe runaka, ndetse no gukoresha sisiteme zigenzura imyitwarire idasanzwe kugira ngo ibikorwa by'uburiganya cyangwa ubutubuzi bihagarikwe hakiri kare.

Iyi mpinduka ni imwe mu zigamije gutuma WhatsApp irushaho kuba urubuga rwizewe, aho abakoresha bazashobora kuganira bisanzuye kandi bafite icyizere ko amakuru yabo bwite arinzwe, mu gihe no gusangira nimero za telefone bizajya bikorwa gusa igihe bibaye ngombwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments