Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasabye abaturage bateganya kwigaragambya bamagana abimukira kubikora mu mahoro, birinda gutera ubwoba, gutanga ibikangisho cyangwa gukorera urugomo abanyamahanga batuye muri icyo gihugu.
Ibi yabitangaje ku wa Mbere, mbere y’itariki ya 30 Kamena 2026, yari yaragizwe igihe ntarengwa n’amatsinda amwe yo kwigaragambya asaba ko abanyamahanga badafite ibyangombwa byemewe baba bamaze kuva muri Afurika y’Epfo, nubwo icyo gihe kitigeze gishyirwaho na Leta.
Mu byumweru bishize, ibihumbi by’abaturage bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika bamaze gusubira iwabo kubera ubwoba bw’ibitero n’urugomo bashobora gukorerwa. Hari n’abamaze iminsi baba mu nkambi z’agateganyo bategereje uburyo bwo gutaha mu bihugu byabo.
Umwe mu Banyamalawi badafite ibyangombwa byo gutura muri Afurika y’Epfo yabwiye BBC ko nubwo yishimiye gusubira mu gihugu cye, ababajwe cyane no gusiga abana be bane bakiri bato.
Mu butumwa bwe busohoka buri cyumweru, Ramaphosa yavuze ko hari abanyamahanga benshi baba muri Afurika y’Epfo mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo bakwiye kubahwa no kurengerwa nk’abandi baturage.
Yagize ati: "Bamwe mu banyamahanga baba muri Afurika y’Epfo bari hano mu buryo bwemewe n’amategeko. Barakora, bariga, batunze imiryango yabo, bashora imari kandi batanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu bwacu. Na bo bafite uburenganzira bwo kurengerwa n’amategeko n’Itegekonshinga ryacu."
Yakomeje yibutsa ko uburenganzira bwo kwigaragambya no gutanga ibitekerezo budakwiye guhinduka urwitwazo rwo gutera ubwoba, gukangisha cyangwa gukorera abandi urugomo.
Perezida Ramaphosa yanemeye ko hakenewe kuvugururwa gahunda zigenga abinjira n’abasohoka mu gihugu, ariko ashimangira ko ibyo bigomba gukorwa hubahirizwa amategeko n’uburenganzira bwa muntu.
Imibare ya Leta ya Afurika y’Epfo igaragaza ko muri iki gihugu habarizwa abanyamahanga barenga miliyoni eshatu bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko, mu gihe abandi benshi bakomeje guhunga kubera impungenge z’umutekano muke zatewe n’imyigaragambyo irwanya abimukira.
Like This Post? Related Posts