Ubu inkuru
igezweho mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, ni gatanya ishobora kuba
yaramaze kuba hagati y’umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie n’umuherwe Karomba Gael
uzwi nka Coach Gael, umujyanama we binyuze mu nzu irerebera inyungu z’abahanzi
ya 1:55AM.
Mu by’ukuri
ntabwo umubano wa Coach Gael na Bruce Melodie umeze neza na gato aho uyu
muhanzi uzwiho kutaripfana yagiye anagaragaza bimwe mu bikorwa by’umujinya
w’umuranduranzuzi.
Inkuru
y’imikoranire ya Coach Gael wari utangije inzu itunganya umuziki ikanareberera
inyungu z’abahanzi ya 1:55AM na Bruce Melodie itangira mu myaka 5 ishize, ni
umushinga watangiye hatekerezwa The Ben ariko aza gushwana na Gael asimbuzwa
Melodie.
Kuva icyo
gihe Bruce Melodie wari usanzwe akunzwe mu Rwanda, yatangiye kwigarurira imitima
ya benshi aho izina rye ryatumbagiye rigenda riagaragara mu bikorwa binini
binini mu ishoramari nka Kigali Universe, kugura imigabane mu ikipe ya United
Generation Basketball Club (UGB), gushinga televizyo, gusa ibi byose bishobora
kuba byari agakingirizo.
Iyi nkuru
y’urukundo yatangiye ndetse iminsi myinshi ikaba yararanzwe n’ukwezi kwa buki,
ishobora kuba igiye kurarangirira mu marira kuko Bruce Melodie arimo kugenda
ashimangira inkuru zimaze iminsi zivugwa ko agiye gusohoka muri 1:55AM.
Hari ibintu
byinshi bigenda bigaragaza ko iyi gatanya isigaje gusa gukubitwaho inyundo
y’umucamanza, umubano mubi umunsi ku munsi urimo kugenda ututumba cyane ku
buryo bigoye ko bazakomezanya.
Hamaze
iminsi havugwa inkuru y’uko Bruce Melodie yaba yaramaze kuva muri 1:55AM, gusa
inshuro zose yabibajijweho yanze kwerura.
Gusa
ibitaramo bya Summer Country Tour yateguye akaba arimo afatanya na The Ben,
Kitoko na Bwiza byerekanye ko gatanya yamaze kuba, ndetse binavugwa ko ari byo
bya nyuma akoze ari mu biganza bya 1:55AM.
Bivugwa ko
Bruce Melodie yababajwe cyane n’uburyo iyi kipe ireberera inyungu ze
yamusuzuguye muri ibi bitaramo mu gihe babaga barimo bishimana na The Ben
bahanganye.
Ibi bitaramo
byatangiye tariki ya 13 Kamena bihera i Musanze, gusa byagiye gutangira Bruce Melodie
amafoto ye yaramaze kumanurwa mu nzu y’imyidagaduro ya Kigali Universe aho
bavuga ko barimo gukoramo impinduka.
Haje
kugaragara igisa no kugongana hagati ya Bruce Melodie na Coach Gael nyuma
y’igitaramo cyabereye Nyagatare tariki ya 20 Kamena 2026 ubwo cyari kirangiye,
Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahise avuga ko yarushije
cyane The Ben wari wamurushije i Musanze.
Coach Gael
yaje gutungurana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati “Inkoko iri
iwabo ishonda umukura.”
Ibi yasaga
n’uvuguruza Bruce Melodie ahubwo avuga ko The Ben ari we witwaye neza iwabo
Nyagatare, The Ben na we yahise avuga kuri ubu butumwa bwa Gael ati “Ihangane
mpanga yanjye, si byo nashakaga.”
Ntabwo
byarangiriye aho ahubwo Bruce Melodie yakomeje kubaho nk’impfubyi, byaturikiye
mu Bugesera mu mpera z’icyumweru gishize aho wabonaga ikipe ye itamwitayeho.
Ubwo
igitaramo cyabaye tariki ya 27 Kamena cyari kirangiye bahise bajya mu birori
bya ‘After Party’ byabereye muri hoteli imwe mu Bugesera, Bruce Melodie yagiyeyo
asanga Coach Gael urugwiro ari rwose na The Ben ndetse Gael amusaba ko yajya
kwicara kuri iyo meza ariko we arabyanga asaba ko bamushakira andi meza
akicaraho, nta nubwo yatinze aho yahise yigendera. Ni ibintu byababaje cyane
Bruce Melodie, abifata nk’agasuzuguro maze araturika aravuga.
Byatangiye
ajya ku mbuga nkoranyambaga ze maze arandika ngo “Coach na we akeneye coach.”
Ubutumwa abantu bavugaga ko yageneraga Coach Gael.
Ntabwo
byarangiriye aho kuko yanahise ajya kuri Instagram ye akuraho ikintu cyose
kimuhuza na Gael aho yakuyeho amakuru avuga ko abarizwa muri 1:55AM, kuba afite
imigabane muri Kigali Universe na UGB nabyo yabikuyeho ntibikiriho.
Umubano
udasanzwe wa Coach Gael na The Ben, amakuru yatangiye kuvuga ko aba bombi baba
bagiye kongera gukorana ndetse akaba yasimbura Melodie muri 1:55AM nk’uko
n’ubundi umushinga watangiye ari we utekerezwa ariko bakaza gushwana ari nabwo
Melodie yahitaga amusimbura.
Muri 2024,
Coach Gael na The Ben baje kwiyunga ndetse kuri ubu ubona ko umubano wabo umeze
neza, inshuro nyinshi bakaba bakunze kuba bari kumwe ari n’aho abantu bahera
bavuga ko kongera gukorana ari ibintu biri vuba.
Like This Post? Related Posts