• Imyidagaduro / IBITARAMO

Itsinda ry’urubyiruko  ruhuriyemo abakunzi  b’umuziki wa Karaoke  ryitwa Sing 4Fun Family riyobowe umuririmbyi mwiza  muzi witwa Ange Mutsu Gakwandi kuriki Cyumweru tariki ya 28/6/2026 basuye Urwibutso Rwa Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

Bakigera  ku rwibutso babanje gusobanurirwa amateka yaranze U Rwanda  na Jenoside yakrewe Abatutsi muri 1994 kuva ku ngoma z’ubukoloni  kugeza ubwo  Abatutsi barenga Miliyoni  bishwe bazira  uko bavutse .

Nyuma yo gusbanurirwa  ayo mateka bunamiye  Inzirakarengane  ibihumbi 250 zishyinguye muri  urwo rwibutso bashyira  indabo mu mva ziruhukiyemo , bansura ibice bitandukanye bibumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bahigira byinshi bitandukanye

Ange Mutsu wari ukuriye iryo tsinda nyuma yo gusura  Urwibutso  yagize ati :iki gihugu ni icyacu twebwe Rwanda rw’ejo birakwiye ko dusobanukirwa amateka yakiranze bityo nabazadukomokaho tukazabigisha ibikwiriye byatugirira akamaro .

Yakomeje  asaba buri munyarwanda wese ko yabona mugenzi we nk’umuntu Bose bava amaraso kimwe kurusha uko yamubonamo ubwoko runaka ati ibyabaye nyabuna ntibizongere ukundi kuko ntakiza nakimwe .

Yassabye  kandi  urubyiruko  tugenzi rwe  gusigasira umuco wacu wa Kinyarwanda ubumwe, ubwiyunge ndetse n'Indangagaciro birurange aho ruri hose ku Isi.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments