Umukinnyi
w’icyamamare muri Tennis, Serena Williams, yagarutse ku kibuga cya Wimbledon
nyuma y’imyaka hafi ine adakina umukino wa Tennis, ariko ntiyabashije kubona
intsinzi nyuma yo gutsindwa n'umunya Australia Maya Joint.
Serena
w’imyaka 44 yari agarutse kuri Centre Court ya Wimbledon, ahantu yandikiye
amateka akomeye ahatwarira ibikombe birindwi wenyine, n’ibindi bitandatu
by'abakina ari babiri. Umukino witabiriwe n'abantu benshi baje kwihera ijisho
rurangiranwa muri Tennis umaze gutwara Grand Slam 23.
?Maya Joint
w’imyaka 20 yatangiye neza atsinda seti ya mbere ku manota 6-3, ariko Serena
ntiyacitse intege kuko seti ya kabiri, Serena yarwanye cyane. Nubwo abafana
bari ku ruhande rwe bageragezaga kumufasha kugaruka, imbaraga zaje kumushirana
maze Maya Joint arangiza umukino atsinda seti ya gatatu ku manota 6-3, atsinda
umukino wose ku manota 6-3, 6-7, 6-3.
?Nyuma
y’umukino, Serena yashimiye Joint ku ntsinzi, asohoka mu kibuga aherekejwe
n’amashyi menshi y’abafana. Mu butumwa yatangaje nyuma y’umukino yavuze ko
yishimiye cyane kongera kugaruka kuri Wimbledon.
Yagize ati:
“Byari byiza cyane kongera kuba hano. Sinari niteze ko nzagaruka. Uburyo
nakiriwe n’abafana bwari budasanzwe.”
?Serena yari
amaze iminsi agaruka buhoro mu mukino wa Tennis. Mu ntangiriro z’uku kwezi,
agaragaza ko agifite ubushobozi bwo guhatana n’abakinnyi bakomeye.
?Maya Joint
na we yavuze ko gutsinda Serena Williams ari ibintu atazibagirwa. ?Ati: “Ari
umwe mu bakinnyi bafite izina rikomeye ku isi. Afite amateka menshi kandi afite
aura idasanzwe. Narabirotaga nkiri umwana, ni ibintu bidasazwe.
?Serena yari
afite abantu be bamushyigikiye ku kibuga barimo n'umuryango we abakobwa be
Olympia na Adira, ndetse n'umugabo we Alexis Ohanian na mushiki we Venus
Williams.
Abavandimwe
ba Williams bazongera kugaragara kuri Wimbledon muri iki cyumweru, aho bazafatanya
mu mikino y'abakina ari babiri. Ubwo bazaba bahura na Camila Osorio na Solana
Sierra mu cyiciro cya mbere.
Like This Post? Related Posts