APR BBC yongeye gutsinda itababariye REG BBC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-09-04 06:46:33 Imikino

Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023, Nibwo Imikino ya Kamarampaka muri Basketball "betPawa Playoffs" yari yakomeje aho hakinwaga umukino wa 2 wa nyuma nawo wegukanywe na APR BBC yatsinze REG BBC amanota 69-59.

Ni umukino wabanjirijwe n’umukino wa 1/2 mu bagore wahuje REG WBBC na IPRC Huye maze REG itsinda 78-55 ndetse ihita igera ku mukino wa nyuma kuko wari umukino 3 itsinze ku busa bwa IPRC Huye.

Hari hateganyijwe kandi umukino wa w’umwanya wa 3 mu bagabo wagombaga guhuza Patriots BBC na Espoir BBC ariko Patriots BBC ntiyagaragara ku kibuga maze iterwa mpaga.

Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma, APR BBC nyuma yo gutsinda umukino wa mbere hari hategerejwe kureba niba itsinda n’uwa kabiri.

REG yitwaye neza cyane mu gace ka mbere igatsinda amanota 20-12. Gusa yaje guhindukiranwa mu gace ka kabiri aho abasore ba APR bayobowe na Holland bagatsinze 24-16 amakipe yombi akajya kuruhuka ari 36-36.

Agace ka gatatu n’ubundi APR yanze kurekura ariko REG nayo irizirika binyuze mu basore nka Adonis watsinze amanota menshi muri uyu mukino (23), gusa APR yaje kukekugana ku manota 16-13. APR yanakomerejeho itsinda agace ka nyuma ku manota 22-13 ya REG maze umukino urangira ari 74-62. APR irasabwa gutsinda imikino 2 gusa ubundi igahita yegukana igikombe cya Kamarampaka.

Related Post