• Amakuru / POLITIKI

 

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangaje ko bagiye gutegura imyigaragambyo y’amahoro nyuma y’ibiganiro bagiranye na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wari wabatumiye mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo bya politiki bimaze igihe byugarije igihugu cyabo.

Kuri uyu wa Mbere 06 Nyakanga 2026, Perezida Ndayishimiye yakiriye abanyapolitiki bakomeye bo muri RDC barimo Martin Fayulu, Delly Sessanga na Jean-Marc Kabund, hamwe n’abahagarariye amadini n’amatorero, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC, Musenyeri Donatien Nshole.

Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa C64 ritangaje ko ku wa 22 Nyakanga 2026, rizategura imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu i Kinshasa, risaba ko Itegeko Nshinga ritahindurwa kandi rikamagana ibyo rivuga ko ari umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo kongera manda ze ku butegetsi.

Aba banyapolitiki bavuga ko Perezida Tshisekedi, usigaje igihe kirenga gato umwaka ngo arangize manda ye ya kabiri, ari gutegura uburyo bwo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo yemererwe kuyobora manda ya gatatu.

Ni muri urwo rwego bashinze ihuriro C64 bavuga ko rifite intego yo kurengera Itegeko Nshinga no kubungabunga demokarasi.

Mu biganiro bagiranye na Perezida Ndayishimiye, bagaragaje impungenge bafite ku bibazo by’umutekano, imiyoborere n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri RDC. Basabye ko Abanye-Congo bahabwa ubwisanzure busesuye kandi ko habaho ibiganiro bya politiki bidaheza impande zose.

Banamusobanuriye ko kugira ngo ibyo biganiro bitange umusaruro, hakwiye kubanza kurekurwa imfungwa za politiki, gusubiza ibyangombwa by’inzira ababinyazwe, ndetse n’uko ibiganiro byayoborwa n’umuhuza utabogamye ushyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ihuriro C64 ryashimangiye kandi ko rishyigikiye gahunda y’ibiganiro by’amahoro byateguwe na Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani, rivuga ko ari gahunda idaheza Abanye-Congo bose.

Icyakora, ubutegetsi bwa RDC bwamaze kugaragaza ko butayishyigikiye kubera ko iyo gahunda isaba ko n’imitwe yitwaje intwaro yitabira ibiganiro.

Mbere y’ibi biganiro, Delly Sessanga yari yatangaje ko Perezida Ndayishimiye yari yiteguye kubagezaho ubutumwa n’ibyavuye mu biganiro aherutse kugirana na Perezida Tshisekedi i Kinshasa ku bijyanye n’icyakorwa kugira ngo umwuka wa politiki wongere ube mwiza.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko Perezida Ndayishimiye yishimiye ibiganiro yagiranye n’abanyapolitiki n’abayobozi b’amadini bo muri RDC, bivuga ko byaranzwe no kuvugisha ukuri no kungurana ibitekerezo mu bwisanzure.

Byongeyeho ko impande zombi zagaragaje ko zihuje icyifuzo cyo kubona amahoro, umutekano n’ituze birambye muri RDC no mu karere kose.

Ku wa 06 Nyakanga 2026, abayobozi ba C64 banashyikirije Meya w’Umujyi wa Kinshasa ibaruwa imumenyesha ko ku wa 22 Nyakanga bazakora imyigaragambyo y’amahoro imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Bavuze ko bazageza kuri Perezida Tshisekedi ubutumwa bwabo busaba ko Itegeko Nshinga ryubahirizwa kandi ntirikorweho, nubwo batatangaje mu buryo burambuye ibikubiye muri ubwo butumwa.

Mbere y’uko bahura na Perezida Ndayishimiye, aba banyapolitiki bari bamusabye ko nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yakwitwara nk’umuhuza utabogamye, bakamwibutsa ko adakwiye kubogamira kuri Perezida Tshisekedi basanzwe bafitanye umubano wa hafi. Bavuze ko bifuza ko ibiganiro ayoboye byashingira ku kuri, ubutabera no gushakira RDC amahoro arambye.


Nyuma yo kuganira na Ndayishimiye, abatavuga rumwe na Tshisekedi batangaje imyigaragambyo y'amahoro

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments