• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

 

 

Ikigo cya Dangote Group cyo muri Nigeria cyemeje ko kigiye kubaka uruganda rwacyo runini rutunganya peteroli muri Afurika y'Iburasirazuba ku kirwa cya Lamu muri Kenya, rivanaho amakuru yari amaze igihe avugwa ku hantu uyu mushinga wari kuzashyirwa.

Ku wa Kabiri, umuyobozi mukuru muri Dangote Industries Limited ushinzwe ibijyanye na peteroli na gaz, Edwin Devakumar, yatangaje ko urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya barili 700.000 za peteroli ku munsi. Yabitangarije AFP, asobanura ko ruzaba rusa n'uruganda runini Dangote yubatse muri Nigeria.

Uyu mushinga uzubakwa ku kirwa cya Lamu kiri ku nkombe z'inyanja ya Kenya, mu gihugu gifite ubukungu bunini kurusha ibindi muri Afurika y'Iburasirazuba. Biteganyijwe ko ibikorwa byo kurwubaka bizamara hafi amezi 30.

Mbere yo gufata iki cyemezo, Tanzania na yo yari iri mu bihugu byatekerezwagaho nk'aho uru ruganda rwashoboraga kubakwa.

Mu mpera z'ukwezi gushize, umuherwe wo muri Nigeria Aliko Dangote yagiriye uruzinduko muri Tanzania aho yagiranye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu wa Tanzania byatangaje ko Dangote yasobanuye impamvu z'ubucuruzi n'iz'ubuhanga zatumye itsinda rye rifata icyemezo cyo kubaka uru ruganda i Lamu aho kurwubaka muri Tanzania.

Dangote yanatumiye Tanzania kwinjira muri uwo mushinga nk'umufatanyabikorwa mu ishoramari rizakorerwa i Lamu.

Mbere y'aho, Dangote yari yaratangaje ko ashobora kubaka uru ruganda mu mujyi wa Mombasa muri Kenya, ariko nyuma aza guhitamo Lamu.

Kugeza ubu, uruganda rwa Dangote rutunganya peteroli rwo muri Nigeria, rufite ubushobozi bwo gutunganya barili 650.000 ku munsi, rwatangiye gukora mu mwaka wa 2024 kandi ni rwo runini ku mugabane wa Afurika.

Dangote afite gahunda yo kongera ubushobozi bwarwo bukagera kuri barili miliyoni 1,4 ku munsi bitarenze 2028, ibintu byazarugira uruganda rutunganya peteroli runini kurusha izindi ku isi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments