Iserukiramuco
rya Ubumuntu Arts Festival, kimwe mu bikorwa bikomeye by'ubuhanzi n'umuco muri
Afurika, rigiye gutangiza ku nshuro ya 12 ibikorwa byaryo ngarukamwaka i
Kigali, rikazahuriza hamwe abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Ijambo "Ubumuntu"
rikomoka ku rurimi rw'Ikinyarwanda, risobanura indangagaciro z'ubumuntu,
impuhwe no kubana neza n'abandi. Ni na zo shingiro ry'iri serukiramuco
ryubakiyeho, rishyira imbere kuvuga inkuru zubaka sosiyete, kwimakaza impuhwe
no guteza imbere ubutabera bushingiye ku mibereho myiza y'abaturage.
Iri
serukiramuco rizamara icyumweru, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.
Ibikorwa byaryo bizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, cyane cyane muri
Amphitheatre yarwo, ndetse no mu zindi nyubako n'ibibuga bitandukanye byo mu
Mujyi wa Kigali.
Uwashinze
akaba n'umuyobozi w'iri serukiramuco, Hope Azeda, yavuze ko gahunda y'uyu mwaka
izakomeza intego yo gukoresha ubuhanzi nk'ikiraro gihuza abantu b'umuco
n'ibihugu bitandukanye, binyuze mu gusangira ubunararibonye n'inkuru zibahuza.
Yagize ati: "Turashaka
gushyiraho urubuga abantu bashobora kwibukiraho, gukira ibikomere no gutekereza
ku hazaza. Intego yacu ni ugukoresha ubuhanzi mu kubaka Isi irangwa n'ubumuntu,
butagarukira mu magambo gusa ahubwo bugaragarira no mu bikorwa bifite icyo
bihindura."
Ibikorwa
by'uyu mwaka bizatangira ku wa 13 Nyakanga, hateganyijwe gahunda yibanda ku
buzima bwo mu mutwe izabera muri Inzira Creative. Ku wa 14 Nyakanga
hazakurikiraho gahunda yihariye igenewe ubuvanganzo, mu gihe ku wa 16 Nyakanga
hazaba igitaramo "Ikaze Night & Music Is Humanity" kizabera muri Camp
Kigali.
Ibikorwa
bikuru by'iri serukiramuco bizwi nka Ubumuntu Classic bizaba kuva ku wa 17
kugeza ku wa 19 Nyakanga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Bizagaragaramo
amakinamico, umuziki n'imbyino bizatangwa n'abahanzi bo mu Rwanda ndetse
n'abaturutse mu bindi bihugu.
Abategura
iri serukiramuco bavuga ko biteze kwakira abitabiriye ibikorwa baryo baturutse
mu Rwanda no mu mahanga, bakomeza umuco waryo wo guhuriza hamwe abahanzi n'abakunzi
b'ubuhanzi bafite inkomoko n'imico itandukanye.
Kuva
ryatangizwa mu 2015, Ubumuntu Arts Festival rimaze kuba urubuga rukomeye
rufasha abahanzi kugaragaza ibikorwa byibanda ku kwibuka amateka, amahoro,
gukira ibikomere, kwihangana no kubungabunga agaciro ka muntu binyuze mu
ikinamico, ubuvanganzo, umuziki n'imbyino, ndetse rigafasha gutangiza ibiganiro
bifite uruhare mu kubaka sosiyete irangwa n'ubumuntu.