Umuhanzi Inshuti Prosper uzwi kw’izina ry’ubuhanzi
nka Kane usanzwe akorera umuziki we ku
mugabane w’iburayi mu gihugu cy;Ubufaransa yashyize hanze amashusho y’indirimbo
ye nshya yise “Uzankunda”, agamije gukomeza gusangiza abakunzi be ibihangano
bishya no kwagura ibikorwa bye bya muzika.
Iyi ndirimbo ije yiyongera ku bikorwa by'umuziki uyu
muhanzi akomeje gukora, aho yifuza gukomeza kwegera abakunzi b'umuziki
nyarwanda abagezaho ibihangano bitandukanye.
Uyu muhanzi watangiye umuziki akiri muto mu kiganiro
n’umunyamakuru wacu yamutangarije byinshi
ku rugendo rwe muri muzika nyarwanda.
Yagize ati : natangiye
kuririmba nkiri muto kuko ariko kubera ubuzima bw’amasomo akaba yarashyize indirimbo ze za mbere yakoze muri icyo gihe zirimo Sweetest Love, Ndi mu Rukundo na Igisobanuro
,Wowe ni zindi zitandukanye ‘
Kane yakomeje atubwira
ko indirimbo Uzankunda ari indirimbo
y’urukundo umusore ashobora
gutura umukobwa wese yakunze akaba
yarayikoze mu rwego rwo gutanga
ubutumwa ku bakundana kandi yizera ko
izakundwa na benshi .
Tumubajije ku bijyanye
n’imishinga yindi yaba afite
nyuma yo gushyira hanze indirimbo uzankunda yaduhishuriye ko hari abahanzi benshi ari
kwegera hano mu Rwanda kugira bakorane yifuza gukorana nabo kubera ubuhanga
n’uburambe bafite muri Muzika nyarwanda gusa ashimangira ko ibiganiro bigikomeje nibikunda azahita aha abakunzi indirimbo nshya mu gihe cya
vuba .
Mu bindi twamubajije harimo umubano we na Mubyara we
Umuhanzi Christopher adutangariza ko
babanye neza nubwo badahura kenshi ariko agira
uruhare rukomeye mu ikorwa ry’indirimbo kugiza zisohoke zimeze neza .
Mu gusoza Kane yasabye abakunzi gukomeza
kumuba hafi cyane bareba
ndetse bakanasangiza insuti zabo
ibihangano biri kuri youtube ye yitwa
Kane .
Indirimbo
Uzankunda y’umuhanzi Kane yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Brizz Beat naho inonosorwa na Bob Pro mu gihe amashusho yakozwe na Director
Faveways akaba yarakorewe mu bihugu
bitatu aribyo Ubufaransa,Ububiligi no mu bindi bice byo mu Rwanda