• Amakuru / POLITIKI


Guverinoma ya Ukraine yamaganye yivuye inyuma amagambo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, wavuze ko Kyiv ishyigikiye umutwe wa AFC/M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ukraine yavuze ko ayo magambo ari ibinyoma bidafite ishingiro, ishimangira ko nta ruhare ifite mu makimbirane yo ku mugabane wa Afurika.

Ibi bibaye mu gihe u Burusiya na Ukraine bikomeje guhatanira gushimangira umubano wabyo n’ibihugu bya Afurika, mu gihe intambara ibihuza ikomeje kuva mu ntangiriro za 2022.

Mu ruzinduko yagiriye mu Burundi ku wa 10 Nyakanga 2026, Sergey Lavrov yavuze ko Ukraine iri mu bihugu bifasha umutwe wa M23, ashinja Kyiv kwivanga mu bibazo by’umutekano byo muri Afurika.

Ibyo yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, mbere yo kwakirwa na Perezida Évariste Ndayishimiye, unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Lavrov yagize ati: "Turabona ibikorwa byo kwivanga kw’amahanga mu bibazo bya Afurika. M23 ishyigikiwe n’amahanga harimo n’Abanya-Ukraine, kandi ibyo turabizi."

Yakomeje avuga ko Ukraine ishaka gukorana n’imitwe irwanya za guverinoma zemewe kugira ngo yagure uruhare rwayo muri politiki ya Afurika no guhungabanya ibihugu bifitanye umubano n’u Burusiya.

Icyakora, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yahise isohora itangazo rihakana ayo makuru.

Umuvugizi wayo, Heorhii Tykhyi, yavuze ko ibyo Lavrov yatangaje ari ibirego bidafite gihamya.

Yagize ati: "Ukraine ntiyigeze ishyigikira M23 cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro muri Afurika. Aya ni amakuru y'ibinyoma akomeje gukwirakwizwa n’u Burusiya."

Yakomeje avuga ko igihugu cye kitivanga mu ntambara zo muri Afurika, ahubwo ko u Burusiya ari bwo bushinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro no guteza umutekano muke mu bihugu bitandukanye.

Ukraine yanashinje Moscow gushaka kurangaza amahanga no gutesha agaciro ibikorwa by’ubuhuza biri gukorwa mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Intambara yo mu burasirazuba bwa RDC imaze imyaka myinshi ikomeje, aho AFC/M23 ivuga ko iharanira kurengera uburenganzira n’umutekano by’Abanye-Congo bavuga ko bamaze igihe bahohoterwa no guhezwa.

Ku rundi ruhande, Guverinoma ya RDC ikomeje gukorana n’ingabo zayo (FARDC), ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse na FDLR mu rugamba rwo guhangana na M23.

FDLR ni umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi u Rwanda rumaze igihe ruwushinja guhungabanya umutekano warwo no gukorana n’ingabo za RDC mu bikorwa byawo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments