• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela, Jorge Rodríguez, yatangaje ko umubare w’abamaze kwitaba Imana bazize imitingito ibiri yibasiye iki gihugu ku wa 24 Kamena 2026, wageze ku 4.333, mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara abakiri munsi y’inkuta bikomeje.

Rodríguez yavuze ko guverinoma yatangiye gutegura gahunda yo gufasha abaturage basenyewe n’imitingito, aho guhera mu cyumweru gitaha bamwe mubabuze aho baba bazatangira guhabwa amacumbi mashya.

Yagaragaje ko kugeza ubu imibiri 315 y’abapfuye itaramenyekana amazina, mu gihe abantu 16.740 bakomerekeye muri aya mahano.

Yongeyeho ko abantu 6.462 bamaze gutabarwa ari bazima, ariko abarenga 17.000 bakomeje kuba badafite aho kuba nyuma yo gusenyerwa n’imitingito.

Rodríguez yatangaje kandi ko Perezida w’agateganyo Delcy Rodríguez azatangira gutanga inzu 200 za mbere ku miryango yagizweho ingaruka zikomeye n’ibi biza guhera mu cyumweru gitaha.

Imibare yatangajwe na Leta igaragaza ko inyubako 856 zangiritse, muri zo 190 zirasenyuka burundu cyangwa zangirika ku buryo zitagishobora gukoreshwa.

Abayobozi ba Venezuela bavuga ko hakenewe nibura inzu 25.000 kugira ngo abaturage bose basigaye badafite aho kuba bongere babone amacumbi. Bamaze no guteganya ahantu 40 hazubakwa izo nzu nshya, mu duce twa Osma na Chuspa, ku buso burenga metero kare 584.000.

Guverinoma ivuga ko ibikorwa byo gutabara, kuvura abakomeretse no gusana ibikorwa remezo bikomeje, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ingaruka zikomeye z’iyi mitingito yabaye imwe mu yahitanye abantu benshi mu mateka ya Venezuela.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments