Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wahuje imbaraga mu gukusanya inkunga ingana na miliyoni 900 z’Amayero (miliyari imwe y’Amadolari), azafasha mu kongera kubaka Gaza nyuma y’imyaka ibiri Israel iyimishaho ibisasu, byasize iki gice cya Palestine gibaye amatongo.
Ntabwo haramenyekana
neza igihe ibikorwa byo kongera kubaka Gaza bizatangirira. Amasezerano yo
guhagarika imirwano hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas yatangiye gukurikizwa mu
Ukwakira 2025, ariko ubu nta kirajya mbere nyuma yayo.
Komiseri w’u Burayi ushinzwe igice cya Méditerranée, Dubravka
Šuica, yatangaje iyi nkunga nyuma y’inama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi.
Ni inama y’itsinda ry’abiyemeje gutanga yo gufasha Palestine,
rihuriwemo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ibihugu byo mu Burasirazuba bwo
Hagati, imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibigo by’imari.
Muri iyo nama kandi harimo Nickolay Mladenov, uyobora ‘Board of
Peace’ yashyizweho na Donald Trump, kugira ngo iyobore ibikorwa byo kongera
kubaka Gaza; Jared Kushner, umukwe wa Trump; Ali Shaath, uyobora komite nshya
ya Palestine igomba gucunga imirimo ya buri munsi muri Gaza ariko ikaba
itarashobora kuhagera ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Palestine, Mohammad
Mustafa.
Dubravka Šuica ati “Amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza
ntacyo aragaragaza kandi ubuzima bw’abaturage bariyo ntibumeze neza.”
Dubravka Šuica yavuze ko amafaranga azanyuzwa ku
“bafatanyabikorwa bizewe”, ariko ntiyatangaza ibisobanuro birambuye.
Nyuma y’intambara yamaze imyaka itatu, Gaza ituwe n’abantu
barenga miliyoni ebyiri yarangirijwe cyane. Umuryango w’Abibumbye, Banki y’Isi
ndetse na EU bivuga ko kongera kubaka Gaza bizatwara miliyari 70 z’Amadolari.
Loni yavuze ko muri Gaza hari toni zisaga miliyoni 60 z’imyanda
yavuye ku nyubako zasenyutse. Ni imyanda yakuzura kontineri 3.000 z’ubwato.
Gukuraho iyo myanda bizatwara imyaka irenga irindwi, ndetse hakaziyongeraho
igihe cyo gushakisha no gusenya ibisasu biriyo.
Mladenov yavuze ko intambwe ikurikira mu gushyira mu bikorwa
amasezerano yo guhagarika imirwano itaragerwaho kubera ikibazo gikomeye cyo
kwambura intwaro abarwanyi ba Hamas bari muri Gaza.
Intambara ya Israel na Hamas yatangiye ku wa 7 Ukwakira, ubwo
uyu mutwe wagabaga ibitero kuri Israel bikica abarenga 1200 abandi uyu mutwe
ukabashimuta. Kuva ubwo Israel yahise igaba ibitero simusiga kuri uyu mutwe wo
muri Gaza ndetse kugeza ubu Abanya-Palestine barenga 70.000 bamaze kuhasiga
ubuzima.