Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutseho hafi 10%, nyuma y’amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteganya kongera gufatira ingamba ubwato bw’ubucuruzi bwa Iran bunyura mu Muhora wa Hormuz.
Ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije byazamutseho Amadolari 7.29
ku kagunguru, bingana na 9.59%, bituma igiciro kigera ku Madolari 83.30 ku
kagunguru.
Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cya Amerika gishinzwe amakuru ku
mutekano wo mu nyanja kiyobowe n’Ingabo zayo zirwanira mu mazi, izo ngamba zari
ziteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 14 Nyakanga 2026.
Izi ngamba zije nyuma y’uko muri Kamena 2026 Amerika yari
yazihagaritse mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro byari bigamije guhagarika
intambara.
Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika izongera gukumira ubwato
bwa Iran kandi ko izasoresha ku kigero cya 20% ibicuruzwa byose binyuzwa mu
Muhora wa Hormuz, nyuma y’uko umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran
wongeye kuzamuka.
Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bw’ingabo bwatangaje ko butazemera
ko Amerika igira uruhare mu micungire y’uyu muhora, bunihanangiriza ko igikorwa
icyo ari cyo cyose cyakorwa nta bwumvikane kibayeho kizahabwa igisubizo
gikomeye.
Umuryango w’Abibumbye na wo wanenze iki cyifuzo, uvuga ko
udashyigikiye gushyiraho imisoro nk’iyo kandi ko nta mategeko mpuzamahanga
yemerera igihugu kimwe gusoresha ubwato bunyura muri uwo muhora.
Mbere y’uko amakimbirane hagati ya Amerika na Iran yongera gukaza
umurego mu mpera za Gashyantare 2026, Umuhora wa Hormuz wanyuzwagamo hafi kimwe
cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku Isi, bituma uba imwe mu nzira z’ingenzi
z’ubucuruzi bw’ingufu ku rwego mpuzamahanga.
Abasesenguzi b’isoko ry’ingufu bavuga ko ibiciro bya peteroli bishobora gukomeza kuzamuka mu gihe amakimbirane akomeje gukaza umurego, bitewe n’impungenge z’uko urujya n’uruza rw’ibikomoka kuri peteroli muri aka karere rwashobora guhungabana.