• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umunyamerika wamamaye mu bijyanye no gukora imyitozo ngororamubiri no gusangiza abantu ubuzima buzira umuze, Ashton Hall, yatangaje ko atabashije gusura Uganda nk'uko yari yarabiteguye, bitewe n'amabwiriza yashyizweho kubera icyorezo cya Ebola.

Uyu mugabo w'imyaka 30 yari yatangiye urugendo rwe muri Afurika ku wa 28 Kamena 2026, aho mu byumweru bibiri yamaze asuye ibihugu birimo Ghana, Benin, u Rwanda na Nigeria.

Mu rugendo rwe, Ashton Hall yagaragaje uburyo akunda gukorana imyitozo yo mu gitondo ndetse anitabira ibikorwa by'umuco n'imibereho y'ibihugu yasuraga.

Ibi byakurikiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, by'umwihariko nyuma yo kugaragara ari kumwe n'umunyarwanda ukora ibikorwa byo kwigisha imyitozo ngororamubiri uzwi nka Ashton Small ‘Kagarara’, bagirana ibihe byashimishije benshi.

Nubwo Uganda yari iri mu bihugu yari ateganya kugeramo, yavuze ko byabaye ngombwa ko ayikuraho ku rutonde rw'urugendo rwe.

Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa internet ari kuvugana n'abamukurikira, Ashton Hall yasobanuye ko no kuba indege ye yari guhagarara muri Uganda byonyine (layover), byari gutuma ahura n'ingaruka zikomeye igihe yari kuba asubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati: "Iyo unyuze muri Uganda cyangwa indege yawe igahagararayo, ntabwo uhita wemererwa kuva muri Afurika. Iyo mba ntaramanukiye i Las Vegas, bari kunyohereza kongera kuguma muri Afurika indi minsi 20. Ibyo ni ukubera ko bavuga ko hari icyorezo kiri kwaduka cya Ebola."

Aya mabwiriza ari mu ngamba zashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe gukumira ko icyorezo cya Ebola cyakwinjira muri icyo gihugu binyuze ku bagenzi baturutse mu bice byugarijwe n'iki cyorezo.

Nubwo atabashije kugera muri Uganda, Ashton Hall yashimiye uburyo yakiriwe mu bihugu yasuye, cyane cyane u Rwanda, aho ibikorwa bye by'imyitozo ngororamubiri n'ubukerarugendo byashimangiwe n'ibihumbi by'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Ashton Hall yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2026, ni nyuma y’iminsi itanu yari ishize ari mu Rwanda.

Ari mu Rwanda, yasuye ibikorwa yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi, BK Arena, Stade Amahoro, Zaria Courts, Kigali Universe, mu Bigogwe ndetse yasuye umuhanzi The Ben mu rugo iwe.

Ni urugendo yakoze ari kumwe na Ashton Hall wamamaye nka ‘Kagarara’ ndetse na Ashton Indian.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments