Mu gihe
igitaramo cya kane cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyari kimaze guhindura
ikibuga cya Rubengera mu Karere ka Karongi ihuriro ry'ibyishimo, umuhanzi
Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol yasohokanye amarangamutima adasanzwe.
Yari amaze kubona ikintu atatekerezaga: abaturage b'i Karongi baririmbaga
indirimbo ze zose, ijambo ku rindi.
Ni ibintu
yavuze ko byamukoze ku mutima, kugeza ubwo yemeye ko atari azi ko ibihangano
bye byari byaramaze kugera muri aka karere ku rwego nk'urwo.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda nyuma yo kuva ku rubyiniro mu ijoro ryo ku wa Gatandatu
tariki ya 11 Nyakanga 2026, Kenny Sol yavuze ko yakiriwe mu buryo bwamurenze,
bimuhamiriza ko umuziki nyarwanda umaze kugera kure kurusha uko bamwe babitekereza.
Ati:
"Mwari mwararenganye cyane. Natunguwe n'uburyo indirimbo 'Phenomena'
yagiyemo abantu bakayibyina. Ntabwo nari nziko yageze hano hantu. Ahubwo
binyibukije ko ngomba no gushyiramo izindi ndirimbo, kuko nsanze abantu
bazizi."
Uyu muhanzi
yavuze ko kuba abaturage b'i Karongi bararirimbye indirimbo zirimo Phenomena na
Hajye Gushya kuva zitangiye kugeza zirangiye, byamweretse ko ibikorwa
by'abanyamakuru n'abandi bafatanyabikorwa mu kwamamaza umuziki nyarwanda bifite
uruhare rukomeye mu kugeza ibihangano ku Banyarwanda bose.
Yagize ati:
"Ndashimira cyane itangazamakuru ndetse n'abandi badufasha kugeza hirya no
hino ibihangano byacu. Kuko nkiri hano, ntabwo nari nziko i Karongi bazi
indirimbo nka 'Hajye Gushya' na 'Phenomena'."
Kuri Kenny
Sol, uko yakiriwe ntabwo byari iby'ibyishimo bye gusa, ahubwo byari
n'ikimenyetso cy'uko Karongi ifite abakunzi ba muzika benshi bakwiye gukomeza
guhabwa amahirwe yo kwakira ibitaramo bikomeye.
Ni yo mpamvu
yahise asaba ubuyobozi bw'akarere ndetse n'abategura ibitaramo gukomeza
kuzirikana aka karere mu bikorwa nk'ibi.
Ati:
"Njyewe nasaba n'ubuyobozi ko bwazajya bugarura ibitaramo hano cyane, kuko
mubonye ko abaturage bishimye ku rwego rwo hejuru."
Igitaramo
cya Karongi cyabaye amateka kuko ari bwo bwa mbere MTN Iwacu Muzika Festival
yari igeze muri aka karere kuva yatangira gutegurwa.
Abaturage bo
muri Karongi n'uturere tuyegereye bari bitabiriye ari benshi, buzuza ikibuga
cya Rubengera kare mbere y'uko abahanzi batangira kuririmba.
Ku rubyiniro
hataramiye abahanzi barimo Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Chriss
Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali, hiyongeraho Bruce Melodie nk'umuhanzi
w'umushyitsi, bose basusurutsa ibihumbi by'abafana mu gitaramo cyateguwe na
East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda.
Ku ruhande
rwa Kenny Sol, igitaramo cya Karongi cyamusigiye isomo rikomeye: ko umuziki
utagera mu mijyi minini gusa, ahubwo ko ibihangano byiza bigera aho
bitatekerezwa.
Ni yo mpamvu
yavuye i Karongi afite icyizere gishya, ndetse n'icyifuzo cyo kongera
kuhataramira, mu gihe abaturage bo bahavuye bifuza ko aka karere gakomeza kuba
ku rutonde rw'ahabera ibitaramo bikomeye by'umuziki mu Rwanda.
Like This Post? Related Posts