• Amakuru / POLITIKI


Itsinda ry’abanyamategeko bahagarariye bamwe mu Banyekongo, barimo abakomoka mu gace kahoze ari Katanga, ryagejeje ikirego mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) ruri i La Haye mu Buholandi, bashinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibikorwa bavuga ko bishobora kuba ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Iki kirego cyatanzwe ku wa 10 Nyakanga 2026, aho aba banyamategeko bavuga ko hari ibikorwa 11 byabaye mu bice bitandukanye bya RDC bigaragaza ihohoterwa rikomeye rikorerwa abaturage.

Mu byo bagaragaje harimo impfu z’abagororwa n’imvune zakurikiye imvururu zabereye muri gereza ya Makala mu 2024 ubwo habaga igerageza ryo gutoroka, ndetse n’ibikorwa by’ubwicanyi bavuga ko byabereye mu mijyi ya Lubumbashi, Kolwezi n’ahandi mu gace ka Katanga.

Umunyamategeko Hervé Diakiese yavuze ko bamwe mu bashinjwa kuba baragize uruhare muri ibyo bikorwa barimo n’umutwe w’urubyiruko uzwi nka Force du Progrès ufitanye isano n’ishyaka UDPS riri ku butegetsi.

Yavuze kandi ko hari amagambo yavuzwe n’abantu bamwe bo mu nzego z’ubuyobozi ashingiye ku moko, avuga ko ashobora guteza amacakubiri hagati y’Abanyekongo.

Ku ruhande rwe, umunyamategeko Bernard Maingain yavuze ko kuba inzego z’ubutabera zo muri RDC zitarafashe ingamba zihagije kuri ibyo birego ari byo byatumye bajya kureba ubutabera mpuzamahanga.

Yagize ati ko ikirego cyatanzwe hakurikijwe ingingo ya 15 y’Amasezerano ya Rome ashyiraho ICC, kandi ko urukiko rufite inshingano yo kugisuzuma.

Iki kirego kandi cyashyikirijwe inzego z’ubutabera mu Bubiligi, kubera ko bamwe mu bantu bavugwa muri iki kibazo bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Ubu ICC igomba kubanza gusuzuma niba hari impamvu zihagije zatuma itangira iperereza ku byaha bivugwa cyangwa niba nta mpamvu yo gukomeza iki kibazo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments