Ku wa
Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2026, hateganyijwe urugendo rwihariye rwa Bunyonyi
Lake Trip ruzahuza urubyiruko , ruzava i
Kigali mu Rwanda rugana ku Kiyaga cya Bunyonyi giherereye i Kabale muri Uganda.
Iki gikorwa kizayoborwa
na Mc Nario uri mu bamaze kumenyekana mu
gutegura ibiroro hano mu Rwanda cyateguwe na Iwacu Tours and Travel Agency ku
bufatanye na Club Monalisa Kabale, kikaba kigamije guha abakunzi
b'ubukerarugendo n'imyidagaduro umunsi wuzuye ibyishimo, kuruhuka no gusabana.
Nkuko twabitangarijwe na Mc Nario
uri muteguye urwo rugendo yadutangarije ko binyuze muri iyi gahunda,
abazitabira bazagira amahirwe yo gusura kimwe mu biyaga bizwi cyane muri
Afurika y'Iburasirazuba kubera ubwiza bwacyo n'imisozi igikikije.
Lake
Bunyonyi ni ikiyaga kizwiho amazi atuje, ibirwa byinshi ndetse n'ahantu nyaburanga
hakurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi.
Abasura iki
kiyaga bakunze kwishimira gutembera mu bwato, kureba inyoni zitandukanye no
kuruhukira mu mwuka mwiza w'ibidukikije.
Nkuko twakomeje
kubitangarizwa n’abateguye uru rugendo batangaje ko umuntu umwe
azishyura ibihumbi 80 Frw, mu gihe abazagenda ari abashakanye cyangwa babiri
bazishyura ibihumbi 150 Frw.
Muri ayo
mafaranga harimo serivisi zitandukanye zirimo:Ingendo zo kuva i Kigali no
kugaruka ,Ifunguro rya saa sita ,Gutembera mu bwato ,Igitaramo cya Silent Disco,Kurara ijoro rimwe.
Naho After
Party izabera muri Club Monalisa i Kabale kamwe
mu tubyiniro dukunzwe cyane muri
uwo mujyi
Iki gikorwa
kizanasusurutswa na MC Nario n'inshuti ze, bazayobora gahunda zitandukanye zo gususurutsa
abazitabira kuva urugendo rutangiye kugeza rurangiye.
Abifuza
kwiyandikisha bashobora kwishyura bakoresheje: MoMo Pay: 123255 cyangwa Bank
Account: 100186686327
Mu gihe
bakeneye ibisobanuro birambuye, bashobora guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa
bwa WhatsApp kuri +250 781 612 123, ari na nimero ikoreshwa na Iwacu Tours and
Travel Agency.
Biteganyijwe
ko uru rugendo ruzahuza urubyiruko, imiryango n'abakunda gutembera, rukabaha
amahirwe yo gusohoka mu buzima bwa buri munsi bakishimira ubwiza bwa Lake
Bunyonyi, imyidagaduro n'ubusabane mu gihugu cya Uganda.
Ni kimwe mu
bikorwa by'ubukerarugendo bwambukiranya imipaka bigamije guteza imbere
ubuhahirane, ubukerarugendo n'imibanire myiza hagati y'u Rwanda na Uganda.
Like This Post? Related Posts