• Imyidagaduro / IBITARAMO

 Mu gihe  abakunzi b’imideli ndetse  n’imyidagaduro muri Kigali bari bamaze iminsi bitegura ibirori by’ by’Agaciro Fashion Gala &Entertainment Awards 2026 byari bigeye ku ku nshuro ya Kabiri Ubuyobozi  bwabyo bwatangaje ko bwabyimuriye ku yindi tariki .

Mu itangazo dufitiye kopi ryasinyweho n’Umuyobozi wa Agaciro Fashion Gala & Entertainment Awards Madamu Josee  Ufitinema  riravuga ko kubera  impamvu zitandukanye babyimuriye  indi itariki

Iryo tangazo riragira riti “Tunejejwe  no kumenyesha Abashyitsi bacu b’agaciro ,Abafatanyabikorwa ,Abaterankunga, Abakandida , Itangazamakuru ndetse n’abaturage muri  rusange  ko  ibirori by’Agaciro  Fashion Gala & Entertainment Awards byari bigiye kuba ku nshuro  ya 2 byimuriwe tariki ya  31 Nyakanga 2026 .Aho kuba  ku wa 18 Nyakanga 2026 nkuko twari twabibamenyesheje .

Rikomeze rigira riti” Iki cyemezo cyafahswe  bitewe n’Impamvu zitunguranye  zagize  ingaruka ku myiteguro ya nyuma  y’iki gikorwa . 

Rivuga kandi ko kongera iminsi  mike ko bizabafasha kurangiza neza imyiteguro no kubagezaho igikorwa  kiri ku rwego rwo hejuru nkuko twabyiyemeje .

Ubuyobozi bw’Agaciro  Fashion Gala & Entertainment Award kandi  bwaboneyeho gusaba imbabazi  ku ngaruka  zizo  mpinduka  zishobora  kubagiraho  kandi bubashimira  ukwihangana , kubwumva no gukomeza kubushyigikira  .

Ku bijyanye n’Amatike  Josee  yavuze ko yose yamaze kugurwa  azakomeza kugira agaciro ku tariki  nshya ibirori byimuriweho  ndetse  ko aho igikorwa kizabera bazahatangaza mu minsi ya vuba,

Ubuyobozi bwasoje buvuga ko buszishimira kubonana nabo ku tariki ya  31 Nyakanga 2026  mu birori byihariye byo kwizihiza Imyambarire,Imyidagaduro ndetse  n’Indashyikirwa 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments