• Ubuzima / INDWARA

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Abaturage batuye mu Mudugudu  wa Terimbere Akagari ka Mugari  umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze bakomeje guhangayikishwa n’indwara y’amaso yari yazonze abatari bake.

Amakuru aturuka muri uyu mudugudu wa Terimbere, avuga ko iyi ndwara ikiza yabanje guhangayikisha abaturage bitewe nuko itari imenyerewe aho batuye.

Ku bufatanye nabaturage ndetse ninzego zubuyozi zirimo izubuzima, ubwo byamenyekanaga ko iyi ndwara hari abaturage bayirwaye, bahise bihutira kubasuzumisha noneho basanga abayirwaye bagera kuri 45 bo mu ngo 26.

Ubuvuzi bahawe nabaganga ndeste nabaforomo bakorera mu bitaro bya Ruhengeri hamwe ninzego zubuzima muri uyu murenge byu mwihariko abajyanama bubuzima, byatanze umusaruro kuko benshi muri bo batangiye gukira.

Iyi ndwara ubwo yari ikimenyekana, hari abatangiye kuyitiranya nicyorezo bitewe nuko yafataga ariko bamwe mu baganga basuzumye aba barwayi bijeje aba baturage nubuyobozi ko idakanganye cyane gusa ariko babatangariza ko igihe itirinzwe ngo hirindwe umwanda ishobora kwandura.

Iyi ndwara bivugwa ko ishobora kwandura binyuze mu mwanda, urugero nkamasazi iyo aje agakora ku matembabuzi aturuka mu maso yumuntu uyirwaye ishobora kuyikwirikwiza ikagera ku batayirwaye.

Iyi ndwara yafatiranywe itaragera mu yindi midugudu igize akagari ka Mugari, nubwo ubushakashatsi bwayikoreweho butaratangazwa ngo hamenyekane inkomoko yayo, hari abari batangiye kuyitiranya nuburwayi bwo mu bwoko bw’Umutezi (Gonococcal conjoctivatis), aho uwayirwaye azana ibintu bifashe ku maso bibuza uwayirwaye kubumbura amaso

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Théoneste, mu kiganiro yagiranye na BTN yemeje aya makuru ,avuga ko iyi ndwara imaze gufata abantu 45 ariko nyuma yuko abayirwaye bahawe imiti hari bamwe batangiye gukira.

Uyu muyobozi yaboneye gusaba abaturage gukomeza kurangwa nisuku kuko aribwo buryo bwonyine bushobora kuyihashya itaragera kure.

Yagize ati “Nibyo iyi ndwara irahari ariko si icyorezo nkuko byari byatangajwe na bamwe mu baturage babashije kubona abo barwayi. Abarwayi uko ari 45 bayanduye bose bahawe imiti, batangiye gukurikiranywa kuburyo benshi muri bo batangiye gukira."

Akomeza ati" Abaturage bagomba gukomeza kwitwararika bakagira isuku kuko byabafasha kuyikumira.

Umuyobozi yakomeje avuga ko iyi ndwara atari ubwa mbere irwajwe muri uwo mudugudu, kuko avuga ko ahanini iterwa n’umwanda.

Iyi ndwara yamaso si muri aka gace igaragaye bwa mbere gusa icyateye inkeke nuko yarwawe nabaturage benshi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments