Kuva aho ubutabera bw’u Rwanda butangiriye gukurikirana umuyobozi w’ishyaka rya Politiki Dalfa – Umurinzi ritemewe n’amategeko y’u Rwanda, hirya no hino mu mahanga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kugaragara mu mihanda bigaragambya aho baba bafite ibyapa bisaba u Rwanda kurekura uyu Ingabire Umuhoza Victoire.

Abigaragambya bari mu bihugu nk’Ububiligi, Finland, Ubuholandi, Australia, Sweden n’ahandi aho bose intero aba ari imwe yo gusaba ko uyu mudamu yarekurwa.

Ingabire akurikiranweho ibyaha birindwi ari byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga. Hari kandi icyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gucura umugambi wo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n’icyaha cyo gucura umugambi wo kwigaragambya.

Abigaragabya baba bagaragaza ko ibyaha uyu wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akurikiranyweho kuva muri Kamena 2025 nta shingiro bifite ko ahubwo azira ibitekerezo bye byo kutemeranya n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibi byose aba babikora mu gihe Leta y'u Rwanda mu bihe bitandukanye yakunze kuvuga ko itazigera yihanganira na rimwe abakora ibikorwa byo kuyirwanya. Nyuma y'uko Ingabirire Victoire afunzwe hari abanyamakuru bakoreshaga umuyoboro witwa Imbarutso ya Demokarasi wakundaga gutambutsa ibiganiro bya Ingabire nabo baje gufungwa muri uyu mwaka bashinjwa gutangaza ibihuha kuri uwo muyoboro wa Youtube.

Abaheruka kwigaragambya ni abanzi b’u Rwanda baba muri Finland aho bagaragaye mu muhanda yo mu mujyi wa Helsinki  Ku wa 08 Nyakanga 2026, muri iyi myigaragambyo hagaragayemo abanyarwanda barimo uwitwa  Gustave Mbonyumutwa, Mukurarinda Olivier, Scovia Umulisa, Gatete Benon, Kawera Kalinda, Nsengimana Saidath, Edelice Uwimana n’abandi.



Aba bari bafite ubutumwa butandukanye n’ubundi busabira Victoire Ingabire ubutabera mpuzamahanga agafungurwa ndetse agahabwa uburenganzira bwo kugira umwunganizi mu mategeko ndetse banamusabira kubona ibyangombwa by’ibanze birimo  ubuvuzi ndetse no guhabwa ibyo kurya.

Abandi bagaragaza ko bashyigikiye Ingabire Victoire mu bihugu bitandukanye nabo bazwi amazina barimo Laure Uwase, Ruhumuza Mbonyumutwa na Gustave Mbonyumutwa, Pierre Mugabo, Muramutse Perpétue, Robert Mugabowindekwe hamwe n’abandi benshi batandukanye.

Aba baje biyongera ku bagaragaye mu mihanda y’i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 16 Mutarama 2026 aho bo basabaga ko uyu Ingabire yahabwa ubutabera ariko bakanasa umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi gushyira mu bikorwa ibihano wafatiye u Rwanda mu myanzuro yawo yarusabaga kurekura uyu mugore cyangwa rugahabwa ibihano.



Abitabira ibi bikorwa barimo  abari mw’ishyaka rya Ingabire ritemewe rya Dalfa Umurinzi ndetse n’abari  mw’ishyaka rya RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa ibisobanura ko ibi bikorwa bisa n’ibihuriramo abarwanya u Rwanda bose ku mpamvu zo kutifuriza neza Igihugu.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments