Igitaramo
cya gatanu cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye kuri Stade ya Goligota
mu Karere ka Nyagatare cyitabiriwe byo u rwego rwo hejuru kabone cyari
cyitezweho kwakira Umuhanzi Tom Close
wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma
Super star
Ni igitaramo abafana bagaragaje ibyishimo
byinshi nyuma yuko abashyushyarugamba MC Buryohe na MC Bianca
Baby bakoresha imbaraga nyinshi mu gusabana n’abari bitabiriye, kubaganiriza no
kubakangurira kwinjira mu mwuka w’igitaramo.
Umuhanzi
Amalon ni we wabanje ku rubyiniro mu bahanzi umunani bagize urugendo rwa MTN
Iwacu Muzika Festival muri uyu mwaka. Yahise agaragaza ko indirimbo ze zamaze
kugera ku mitima y’abakunzi b’umuziki, kuko benshi bazifatanyaga na we kuva ku
murongo wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Nyuma ye
hakurikiyeho Ross Kana, wakiriwe neza n’abari muri sitade. Indirimbo ze
zafashije gukomeza kuzamura urugero rw’ibyishimo, nubwo abafana bari bataragera
ku rwego rwo kubyina cyane.
Marina ni we
wakurikiyeho, yinjirana ku rubyiniro n’ababyinnyi be, ibintu byatumye igitaramo
gitangira gufata indi ntera. Imbyino, ubuhanga ku rubyiniro n’indirimbo ze byafashije
benshi guhaguruka aho bari bicaye batangira kubyina.
Ibyishimo
byakomeje kwiyongera ubwo Kivumbi King yageraga ku rubyiniro. Abafana bamufasha
kuririmba indirimbo ze, bigaragaza ko muri Nyagatare afite abakunzi benshi.
Muri uwo mwanya ni bwo byagaragaraga neza ko sitade yatangiye gushyuha,
bitandukanye n’uko igitaramo cyari cyatangiye.
Ariko
igitaramo cyahinduye isura ku buryo bugaragara ubwo Bushali yageraga ku
rubyiniro ari kumwe na Kankademu, umufasha we mu gususurutsa abafana. Kuva ku
ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma, Bushali yasize amateka muri iki gitaramo.
Indirimbo
zirimo “Ni Mwebwe”, “Umwirabura” n’izindi zakunzwe cyane, zatumye sitade yose
iba nk’ihindutse. Abafana bararirimba, abandi barabyina kandi basubiramo
amagambo y’indirimbo ze, ibintu byagaragazaga uburyo yari ategerejwe cyane.
Nyuma yo
gusiga abantu bari ku rwego rwo hejuru rw’ibyishimo, Bushali yasigiye akazi
katoroshye Kenny Sol. Gusa uyu muhanzi na we yagaragaje ubunararibonye bwe,
akomeza gushimisha abafana kugeza asoje atangaje indirimbo ye ikunzwe cyane
“Haje Gushya”, yakiranywe amashyi n’induru nyinshi afatanya n’abafana
kuyiririmba.
Umushyitsi
wihariye muri iki gitaramo yari Tom Close, wari uhagarariye abahanzi begukanye
amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS). Yagaruye abakunzi b’umuziki
mu bihe by’indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Ndacyagukunda”, “Igikomere”
n’izindi, mbere yo gusoza aririmba “Thank You My God” yakoranye na The Ben,
indirimbo yaririmbanye n’abafana hafi ya bose bari muri sitade.
Uyu mugabo
wari waherekejwe n’Umuryango cyane cyane abana be ndetse na Tidjara kabendera,
Umuhanzi Da Rest na ba producer basanzwe
bakorna na Clement yishimiwe cyane n’abo
muri Nyagatare
Davis D na
we yakiriwe mu buryo budasanzwe. Yatangiye aririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe
zirimo “Biryogo” na “Bermuda”, n’izindi mbere yo gusoza ku ndirimbo “Itara”.
Muri uwo mwanya yasabye abafana gucana amatara ya telefone zabo, maze Sitade ya
Goligota irabagirana urumuri rwinshi. Nyuma yafashe ifoto y’urwibutso
n’abafana, ibintu byasigiye benshi amateka.
Umuhanzi
Chris Eazy ni we wasoje igitaramo. Kuva atangiye n’indirimbo “Sambolela”,
akurikizaho “Jugumila”, “My Mind” n’izindi nyinshi, abafana ntibigeze bicara.
Yasoje igitaramo mu buryo bwashimishije benshi, ku buryo bamwe bagaragazaga ko
bari bagifite inyota yo gukomeza kumureba ku rubyiniro.
Iki gitaramo
cya Nyagatare kibaye icya gatanu mu rugendo rwa MTN Iwacu Muzika Festival 2026,
nyuma y’ibyabereye i Huye, Ngoma, Muhanga na Karongi. Nyuma ya Nyagatare, uru
rugendo ruzakomereza mu Karere ka Musanze, aho hitezwe kongera guhurira imbaga
y’abakunzi b’umuziki nyarwanda mu kindi gitaramo gikomeye.
.