Umuhanzi
w’umuraperi Papa Cyangwe yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze umuzingo
w’indirimbo (Album) nshya yise “Never Broke Again” izajya hanze tariki 28 Nzeri
2026.
Iyi Album
iriho indirimbo 12 harimo indirimbo 4 zamaze kujya hanze arizo “Sa” yakoranye
na Marina, “Kuki Wabyemeye?”, “Nibe Nawe” yakoranye na Racine na Yampano na
“Busy” yakoranye na Elvin Cena.
Izindi
ndirimbo ziri kuri iyi album ni “Indyarya Gusa” ibimburira izindi (Intro),
“Twarabikoreye”, “Depression” yakoranye na Lino G, “Full Package” yakoranye na
Logan Joe na “Impundu” yakoranye na Magna Romeo.
Hariho kandi
“Sempe” yakoranye na Mistaek, Bushali na Fox Makare, “Mbyifuza” yakoranye na
Hollix, White Monkey na Hervis Beatz ndetse n’indirimbo “Imbeho Ngo Mutahe” ari
nayo ifunga Album.
Album “Never
Broke Again” bisobanura “ izajya hanze nyuma y’umwaka umwe asohoye n’indi yise
“Now or Never” yariho indirimbo 13.
Iyi Album
izaba ari iya gatatu Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe azaba ashyize
hanze nyuma y’iya mbere yakoze yise “Live and Die” yasohotse muri 2024 nayo
iriho indirimbo 13.
Uretse izi
Album 3, Papa Cyangwe yanakoze EP (Extended Playlist) ebyiri arizo Sitaki na
Sazafrika, buri yose yaririho indirimbo 6.
Like This Post? Related Posts