Akarere ka Bugesera
gashobora kuba ari ko kazubakwamo Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Nikileyeri
(Centre for Nuclear Science and Technology – CNST), nyuma y'uko impuguke
zaturutse mu Kigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikleyeri (IAEA) zisuye
ahateganyijwe kuzubakwa iki kigo mu Murenge wa Gashora.
Uru
ruzinduko rwabaye mu rwego rw'igenzura riri gukorwa n'itsinda rya IAEA binyuze
muri gahunda yiswe Integrated Nuclear Infrastructure Review Mission for
Research Reactors (INIR-RR), igamije gusuzuma niba u Rwanda rufite ubushobozi
n'ibyangombwa bikenewe mbere yo gutangiza gahunda yo kubaka reyakitara
(research reactor) ikoreshwa mu bushakashatsi.
Muri uru
rugendo, impuguke za IAEA zari kumwe n'abayobozi b'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe
Ingufu za Nikileyeri (Rwanda Atomic Energy Board – RAEB) ndetse n'abahagarariye
izindi nzego za Leta zifite aho zihuriye n'uyu mushinga.
RAEB
yatangaje ko uru ruzinduko rwabaye ku wa 18 Nyakanga 2026, rukaba ari imwe mu
ntambwe z'ingenzi mu rugendo rw'u Rwanda rwo kwitegura gukoresha ikoranabuhanga
rya nikleyeri mu buryo bw'amahoro.
U Rwanda
rukomeje gushyira imbaraga mu gutegura gahunda y'igihe kirekire yo gukoresha
ingufu za nikleyeri, hagamijwe kongera amashanyarazi igihugu gitanga no guhaza
ubukene bukomeje kwiyongera.
Leta y'u
Rwanda ifite intego yo kuzaba itanga megawati 1,500 zituruka ku ngufu za
nikleyeri bitarenze umwaka wa 2050.
Ibi bije mu
gihe imibare ya Leta igaragaza ko mu myaka icumi iri imbere igihugu kizaba
gikeneye amashanyarazi arenga megawati 5,000, mu gihe kuri ubu ubushobozi bwo
kuyatanga buri hafi ya megawati 406.
Abayobozi
bavuga ko kongera amasoko y'ingufu zirambye ari imwe mu nzira zizafasha igihugu
kugera ku ntego zacyo z'iterambere n'ikorwa ry'inganda.
Biteganyijwe
ko Centre for Nuclear Science and Technology izaba irimo research reactor,
idateganyijwe kubyaza amashanyarazi ahubwo izakoreshwa mu bushakashatsi,
amahugurwa no guteza imbere ubumenyi mu ikoreshwa rya nikleyeri.
Iki kigo
kizafasha mu:guteza imbere ubushakashatsi bwa siyansi; guhugura abanyeshuri
n'inzobere mu bya nikleyeri; guteza imbere ubuvuzi bukoresha ikoranabuhanga rya
nikileyeri,guteza imbere ubuhinzi n'umutekano w'ibiribwa,gukoresha nikileyeri
mu nganda,kurengera ibidukikije no gukurikirana impinduka z'ikirere.
Abasesenguzi
bavuga ko kubaka iki kigo bizafasha u Rwanda kugira inzobere zarwo no kongera
ubushobozi bw'ibigo by'ubushakashatsi n'amashuri makuru.
Uyu mushinga
ni umwe mu nkingi z'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'u Burusiya mu gukoresha
ikoranabuhanga rya nikleyeri mu bikorwa by'amahoro.
Muri Kamena
2026, u Rwanda n'ikigo cya Leta y'u Burusiya gishinzwe ingufu za nikleyeri, Rosatom,
bashyize umukono ku nyandiko y'inzira (roadmap) igena uburyo bazafatanya mu
gutegura ikoreshwa rya Small Modular Reactors (SMRs), ari zo reyakitara nto
zigezweho zitezweho koroshya ikoreshwa ry'ingufu za nikleyeri.
Iyo gahunda
ikubiyemo: gukora inyigo za tekiniki,guhugura no kubaka ubushobozi bw'abakozi,gutegura
amategeko n'amabwiriza agenga uru rwego,no kubaka ubushobozi bw'inzego
zizagenzura ikoreshwa ry'ingufu za nikleyeri.
Iyi roadmap
yubakiye ku masezerano y'ubufatanye yasinywe hagati y'u Rwanda n'u Burusiya mu 2019,
agamije gushyiraho Ikigo cy'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga rya Nikleyeri.
Niramuka
yemejwe burundu, umushinga wa CNST uziyongera ku yindi mishinga minini iri
kubakwa mu Karere ka Bugesera, harimo Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya
Bugesera, ibikorwa by'inganda, ibikorwaremezo n'imiturire.
Kubaka iki
kigo muri Bugesera byitezweho gutuma aka karere kaba ihuriro ry'ubushakashatsi,
ikoranabuhanga n'iterambere ry'ingufu, ndetse bikagira uruhare mu rugendo rw'u
Rwanda rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga.
Mu gihe IAEA
ikomeje gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwitegura uyu mushinga, abayobozi bemeza
ko kubaka Centre for Nuclear Science and Technology bizaba intambwe ikomeye
izafasha igihugu kubaka ubushobozi bwa tekiniki n'inzobere zikenewe mu rugendo
rwo gukoresha ingufu za nikleyeri mu buryo bw'amahoro no guteza imbere ubuzima
n'ubukungu bw'igihugu.
Like This Post? Related Posts