Umuraperi
Bushali ukunzwe kwiyita Bushido yahishuye ko kuba adakunze kuririmba ibice
bya The Ben na Bruce Melodie mu ndirimbo bahuriyemo atabiterwa no kutabiha
agaciro, ahubwo ari uburyo bwihariye yahisemo gukoresha iyo ari ku rubyiniro.
Uyu muraperi
yongeye kubigarukaho nyuma yo kwitwara neza mu gitaramo cya gatanu cya MTN
Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye kuri Stade ya Nyagatare ku wa 18 Nyakanga
2026, aho yasusurukije imbaga y’abakunzi b’umuziki n’indirimbo ze zakunzwe
zirimo ‘Kurura’, ‘Ku Gasima’, ‘Umwirabura’, ‘Kamwe’ na ‘Meterese’.
N’ubwo muri
Nyagatare hari imbeho ikomeye yatumye bamwe mu bitabiriye igitaramo bifubika,
abafana ba Bushali bakomeje kuririmbana na we no kumwereka urukundo rudasanzwe.
Nyuma ya “Meterese”, yahamagaye Kankadem ku rubyiniro baririmbana indirimbo
yabo nshya “Buguma”, ikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Kinyatrap.
Mu kiganiro
yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuva ku rubyiniro mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival I Nyagatare
Bushali yabajijwe impamvu mu bitaramo
adakunda kuririmba ibice bya The Ben na Bruce Melodie mu ndirimbo bakoranye.
Yasobanuye ko aririmba izo ndirimbo zose, ariko iyo ageze ku bice by’abo
bahanzi ahitamo kubicecekesha.
Yagize ati:
“Ndaziririmba nagera kuri ‘Verse’ zabo nkabakakuramo. Kuko ari izanjye
ndaziririmba, nagera kuri ‘Verse’ zabo nkazimya amajwi yabo.”
Bushali
yakoranye na The Ben indirimbo “Muruturuturu”, mu gihe na Bruce Melodie
bahuriye ku ndirimbo “Ibere”. Zombi zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki
nyarwanda, n’ubwo kugeza ubu zitigeze zikorerwa amashusho.
Uyu muraperi
yigeze gutangaza ko impamvu ayo mashusho atigeze akorwa ari uko atabashije
kubona aba bahanzi bombi mu gihe yari yarateguye uwo mushinga. Nubwo bimeze
bityo, izi ndirimbo zagaragaje ko Kinyatrap ishobora guhuza neza n’izindi
njyana zikunzwe mu Rwanda, ndetse Bushali akomeza kwemeza ko ari umwe mu
bahanzi bafite ubushobozi bwo gususurutsa imbaga mu bitaramo bikomeye.