Uruganda
rw'imyidagaduro muri Uganda rwongeye kwibasirwa n'agahinda nyuma y'urupfu rwa Maggie
Kaweesi, wahoze ari umugore w'umuhanzi Emmanuel Mayanja, wamamaye nka AK47,
akaba yari murumuna wa Jose Chameleone.
Nk'uko amakuru
atandukanye abyemeza, Maggie Kaweesi yitabye Imana ku wa Mbere, tariki ya 20
Nyakanga, aguye mu Bitaro bya Mengo Hospital biherereye i Kampala, aho yari
amaze iminsi avurirwa nyuma yo kugira ibibazo by'ubuzima.
Umwe mu
nshuti z'umuryango ndetse n'umutegura ibitaramo uzwi nka Vegas, yemeje aya
makuru avuga ko Maggie yari amaze iminsi itatu mu bitaro nyuma yo gusubira muri
Uganda avuye mu mahanga.
Yagize ati: "Ni
inkuru ibabaje. Imana yamuhamagaye. Yari amaze igihe gito agarutse mu gihugu.
Yagize ibibazo bikomeye by'ingingo zo mu nda, aza kwitaba Imana ari muri Mengo
Hospital."
Amakuru ava
hafi y'umuryango avuga ko Maggie Kaweesi yari amaranye imyaka myinshi indwara y’uturemangingo
tw’amaraso , ariko akayihanganana n'ubutwari, akita ku bana be n'ubwo ubuzima
bwe bwakundaga guhura n'ibibazo.
Abamuzi
bavuga ko yakomeje kurangwa no kwihangana no guharanira imibereho myiza
y'umuryango we, n'ubwo uburwayi bwe bwamusabaga kwitabwaho kenshi.
Maggie
Kaweesi yamenyekanye cyane mu ruganda rw'imyidagaduro muri Uganda kubera
umubano we n'umuhanzi AK47, murumuna wa Jose Chameleone.
Bombi
babyaranye impanga mbere y'uko AK47 yitaba Imana muri Werurwe 2015, nyuma yo
kugwa mu kabari kari i Kampala.
Urupfu rwa
AK47 rwabaye inkuru ikomeye muri Uganda, rusiga Maggie afite inshingano zo
kurera abana babo.
Nyuma y'icyo
cyago, Maggie yibanze ku burere bw'impanga zabo. Mu gihe runaka yabanye na bo
mu mahanga mbere yo kongera kubagarura muri Uganda, aho bongeye guhura
n'umuryango wa Mayanja.
Nyuma
y'urupfu rwa AK47, Maggie yaje kongera kubona urukundo mu muhanzi wa Dancehall Rabadaba.
Mu mwaka wa 2021,
bombi bakoze umuhango wo kumenyana kw'imiryango ndetse no gusaba no guukwa wabereye muri Entebbe, nyuma baza kwimukira mu
Bwongereza.
Icyakora,
umubano wabo ntiwamaze igihe kinini kuko baje gutandukana nyuma y'amakimbirane
yakunze kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo
kumenya inkuru y'urupfu rwa Maggie Kaweesi, Jose Chameleone yifatanyije
n'umuryango, inshuti ndetse n'abakunzi b'umuziki mu kumwunamira.
Abinyujije
ku mbuga nkoranyambaga, yashyizeho ifoto ya Maggie aherekejwe n'ubutumwa bugufi
ariko bwuzuyemo agahinda bugira buti:
"Birababaje
cyane. Ruhukira mu mahoro Maggie Nalongo."
Ubu butumwa
bwakurikiwe n'ubutumwa bwinshi bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera,
aho benshi bibukije uburyo Maggie yaharaniye ubuzima bw'abana be n'ubwo yari
amaranye igihe indwara.
Mu gihe iyi
nkuru yatangazwaga, umuryango wa Nalongo Maggie Kaweesi wari utaratangaza gahunda
y'ikiriyo, igihe cyo gusezera bwa nyuma cyangwa itariki azashyingurwaho.
Urupfu rwe
rwongeye gusiga icyuho mu muryango wa Mayanja no mu ruganda rw'imyidagaduro rwa
Uganda, aho benshi bakomeje kwihanganisha abana yasize, inshuti n'abavandimwe
be muri ibi bihe bikomeye by'icyunamo.
Like This Post? Related Posts