Umuhanzi
nyarwanda Ngarukiyintwali Jean de Dieu Maitre Dodian yashyize hanze
indirimbo nshya yise "Umurongo", igihangano yavuze ko cyavutse mu
rwego rwo kuvuganira abantu benshi bahanganye n'ibibazo by'ubuzima bwa buri
munsi, mu gihe hari abandi bafite ubushobozi n'ububasha babaho neza batitaye ku
mibereho y'abatishoboye.
Uyu muhanzi
yavuze ko iyi ndirimbo atayanditse agamije gusa gususurutsa abakunzi b'umuziki,
ahubwo ko yashakaga gutanga ubutumwa bukora ku mutima, bugaragaza ukuri
kugaragara mu buzima bwa buri munsi.
Maitre
Dodian yavuze ko izina "Umurongo" rifite igisobanuro cyihariye, kuko
rigereranya urugendo rwa buri munsi abantu banyuramo bashaka imibereho.
Yasobanuye
ko hari abantu babyuka kare buri munsi bajya gushaka akazi cyangwa gukora
ubucuruzi buto, abandi bagategereza amahirwe y'akazi, mu gihe hari n'abandi
bahora bahangayikishijwe n'uburyo babona ibibatunga n'iby'imiryango yabo.
Ati, nubwo
abantu benshi bakora batizigama, hari igihe ubuzima bukomeza kubagora bitewe
n'ibibazo by'ubukungu, izamuka ry'ibiciro, ubushomeri n'ibindi bibazo bituma
gukomeza urugendo rw'ubuzima biba ingorabahizi.
Mu butumwa
buri muri iyi ndirimbo, Maitre Dodian agaragaza uko hari ikinyuranyo hagati
y'abafite ubutunzi n'ubuyobozi, n'abaturage benshi bakomeje kubaho mu buzima
bugoye.
Yavuze ko
hari igihe abantu bafite ubushobozi baba babayeho neza, mu gihe hari abandi
babura n'ibyo kurya cyangwa amafaranga yo kwishyurira abana amashuri.
Yongeraho ko
atagamije gutunga agatoki umuntu cyangwa itsinda runaka, ahubwo ashaka gutuma
abantu batekereza ku kamaro ko kugira umutima w'impuhwe no gufashanya.
Nubwo
indirimbo igaruka ku bibazo byinshi biri muri sosiyete, Maitre Dodian yavuze ko
ubutumwa bwayo nyamukuru atari ubwo guca intege abantu.
Ahubwo,
yavuze ko ashaka kubibutsa ko gukora cyane, gukomeza urugendo no kutacika
intege ari byo bishobora gutuma umuntu agera ku nzozi ze.
Yagize ati
hari ibihe umuntu aba adashobora guhindura ibimukikije, ariko ashobora guhitamo
gukomeza gukora no kwiyubaka aho kwinjira mu makimbirane cyangwa ibikorwa
bishobora kumwangiriza ejo hazaza.
Yashimangiye
ko rimwe na rimwe kwihangana no gukomeza guharanira ubuzima ari byo biba
intwaro ikomeye kurusha guheranwa n'agahinda cyangwa uburakari.
Maitre
Dodian yavuze ko yizera ko umuziki ufite imbaraga zo guhindura imitekerereze
y'abantu no kubakangurira gutekereza ku bibazo bibakikije.
Yavuze ko
umuhanzi afite inshingano zo kuba ijwi ry'abadafite urivugira, akifashisha
impano ye mu gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete.
Ati, umuziki
ntugomba kurangukira ku myidagaduro gusa, ahubwo ugomba no kuba uburyo bwo
kuvuga ku bibazo byugarije abaturage no gutanga icyizere cy'ejo hazaza.
Maitre
Dodian asoza avuga ko "Umurongo" ari indirimbo yeguriwe abantu bose
bakomeza guhangana n'ibigeragezo by'ubuzima bataracika intege.
Yizera ko
abazayumva bazakuramo isomo ryo gukomeza gukora, kwihangana no kwirinda
amakimbirane adafite umumaro, kuko ari byo bishobora gufasha umuntu gukomeza
gutera intambwe mu rugendo rw'ubuzima.
Uyu muhanzi
asanga n'ubwo ubuzima bushobora kuzana inzitizi nyinshi, gukomeza kwizera,
gukora no gukomera ku ntego ari byo bituma umuntu akomeza "umurongo"
we kugeza ageze ku ntsinzi.
Inyi
ndirimbo Umurongo ayishyize hanze nyuma
y’uko ashyize hanze izindi ndirimbo zirimo nka Tebuka ,Haleluyah na Amen zose
nkuko yabitubwiye zikaba ziri ku
mushinga w’Alubumu ateganya gushyira
hanze mu minsi ya Vuba akaba
yarafashe umurongo wo kuzagenda
ashyira imwe imwe hanze kugira
azajye kuyimurika abakunzi b’umuziki we
bazabe barazimenye neza