Mu ijoro ryo ku
wa 21 rishyira ku wa 22 Nyakanga 2026
ahagana isaha ya saa sita na 45 nibwo
abari bagize Itsinda ry’Urban
Boys Humble Jizzo , Safi Madiba na Nizzo Kaboss
bongeye guhura .
Ibi bibaye
nyuma y’imyaka irenga umunani aba bagabo badahura amaso ku
maso aho byari ibyishimo byinshi ku
bantu batandukanye barimo Muyoboke
Alexis . abagize itsinda ryo Muri East African Promoters yabatumiye kuzatamira
mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika ndetse n’abanyamakuru bari bariraye
baje kwakira abo bagabo ku kibuga
mpuzamahanga cya Kigali.
Bakigera ku kibuga cy’Indege mu minota Mike bamaze ku kibuga cy’Indege Humble Jizzo
wari Uvuye muri Kenya na Safi Madiba wari uvuye muri Canada
baganiriye n’itangazamakuru batangaza
byinshi ku kongera guhura nyuma y’igihe
kinini batabonana bose
Humble Jizzo
yavuze ko atari Abanyarwanda gusa babakumbuye, ahubwo na bo ubwabo bari
bakumbuye kongera kuririmbana imbere y’abakunzi babo.
Ati "Ni
ibintu byiza. Nk’uko ubivuze, hari hashize imyaka umunani. Gusa nta cyahindutse
ku buryo abantu badufata. Ahubwo turashaka kurenza ibyo twabahaga mbere. Abantu
baradukumbuye, natwe twari dukumburanye. Iyo abantu bahuye bamaze igihe
bakumburanye, uba uzi ibyishimo bibaranga."
Nizzo Kaboss
yavuze ko abazitabira igitaramo bazahuriramo bakwiye kwitega ibyishimo byinshi.
Ati
"Bitege ibyishimo kuko natwe turishimye. Twari dukumbuye kongera
gutaramana n’abakunzi bacu no kongera kubabona."
.Babajijwe
niba kongera guhura kwabo kuzakurikirwa no gukora indirimbo nshya, Nizzo Kaboss
yavuze ko ibisubizo birambuye abantu bazabimenya nyuma y’igitaramo bazakorera i
Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.
Ati
"Byose birashoboka, ariko ibindi reka tuzabimenye nyuma yaho."
Mu buryo bwo
gutebya, Safi Madiba yahise amwunganira ati "Uko tuzasa ntikurerekanwa.
Icy’ingenzi ni uko tuzajya i Rubavu, ibindi turi hano, nibiba ngombwa
tuzabitangaza."
Biteganyijwe ko Itsinda rya Urban Boys ryegukanye Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rya Gatandatu mu ijoro ryo ku wa 13 kanama 2016 kuri stade amahoro rizataramira mu gitaramo MTN Iwacu Muzika Festival ku tariki ya 1 Kanama 2026 mu karere ka Rubavu