Abagize Ramjaane
Joshua Foundation, bayobowe n'umuyobozi wayo , basuye Urwibutso rwa Jenoside
rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri
y'abazize Jenoside barenga ibihumbi 250 mu
rwego rwo kubaha icyubahiro.
Ni gikorwa
bakoze kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026 mu rwego rwo gukomeza
ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, no guha
icyubahiro abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.
Ramjaane
muri icyo gikorwa kandi yari aherekejwe n’Umuhanzi Mico The Best Ndetse n’Umunyarwenya Mugisha Emmnuel uzwi nka Clapton Kibonge n’abandi
benshi .
Nyuma yo
gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo Abatutsi
barenga ibihumbi 250 bazize uko
bavutse , abagize Ramjaane Joshua Foundation batemberejwe mu
rwibutso baobanurirwa amateka y'u Rwanda
mbere ya Jenoside, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n'urugendo
igihugu cyanyuzemo nyuma ya Jenoside mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge.
Umuyobozi wa
Ramjaane Joshua Foundation yavuze ko gusura Urwibutso rwa Kigali ari umwanya wo
kwiga amateka no kuzirikana isomo Jenoside yasigiye u Rwanda n'Isi yose.
Yagize ati, "Amateka
yacu ni yo atugena nk'Abanyarwanda. Ni inshingano zacu kuyamenya, kuyasigasira
no kuyigiraho kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi."
Yashimangiye
ko urubyiruko rukwiye gukomeza kwigishwa amateka nyayo ya Jenoside yakorewe
Abatutsi kugira ngo ruzabe umusingi wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside,
ivangura n'urwango.
Abagize iki
kigo bagaragaje ko gusura inzibutso za Jenoside bifasha abantu gusobanukirwa
uburemere bw'ibyabaye no guha agaciro ubuzima bw'ababuze ababo.
Urwibutso
rwa Kigali ruri ku Gisozi ni rwo rwibutso rukuru mu Rwanda, rushyinguyemo
imibiri y'abarenga 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Buri mwaka
rwakirira ibihumbi by'Abanyarwanda n'abanyamahanga basura u Rwanda kugira ngo
bunamire abazize Jenoside no kwigira ku mateka y'igihugu.
Igikorwa cya
Ramjaane Joshua Foundation kiri mu bikorwa bitandukanye bikomeje gukorwa muri
gahunda ya Kwibuka32, igamije kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi,
gukomeza kubungabunga amateka no gushimangira umuhate wo kubaka u Rwanda ruzira
ivangura n'urwango.
Biteganyijwe
ko nyuma yo kugera mu Rwanda Umukozi w’Imana
Ramjaane Joshua afite ikindi gikorwa kimuzanye mu Rwanda aho umuryango ayobora ufite gahunda
yo kuzagurira ubwisungane bwo
kwivuza abanyarwanda barenga ibihumbi
bitanu mu bice bitandukanye by’igihugu .