Yanditswe na Dushimimana Elias
Abaturage bivuriza ku Kigo cy’Ubuzima (Poste de Sante) cya Gitara kiri mu Murenge wa Kabare akarere ka Kayonza, bavuga ko bamaze icyumweru bashaka kwivuza bakabura abaganga, kandi ntibamenye n’ikibyihishe inyuma.
Bamwe muri aba baturage batuye mu Kagari ka Gitara mu Murenge wa Kabare, bavuga ko baje kwivuza ku nshuro ya kabiri babura abaganga, abandi na bo bakavuga ko bisa nk’aho nta baganga bafite, kuko n’uhakora ashobora kumara iminsi itatu cyangwa icyumweru atahaboneka.
Dusabimana Clementine waganiriye na RadioTv 10 dukesha iyi nkuru, yavuze ko yaje kwivuza akabura abaganga.
Yagize ati “ Nk’ubu nje hano kabiri mbura abaganga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko nubwo iki Kigo cy’Ubuzima kigeze kugira ibibazo, ariko bari babikemuye, bakaba bagiye kongera kubikurikirana.
Agira ati “Hari uko yari ifite ibibazo turabikurikirana ariko niba hari andi makuru yaba yaje mashya tutari tuzi twayakurikirana tukamenya impamvu idakora kuko mu gihe cyashize ibibazo byarimo byari byamaze gukemuka.”
Like This Post?
Related Posts