Umuhanzikazi
Utah Nice yavuze ko indirimbo “My Mind” yakoranye na Chriss Eazy yabaye
intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki, ayita umugisha wamufunguriye
amarembo mashya ndetse ikamwongerera abakunzi b’umuziki.
Uyu
muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo
gutaramira i Musanze mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, aho
yavuze ko gukorana na Chriss Eazy kuri iyi ndirimbo byabaye mu buryo butari
bwateguwe.
Yagize ati:
“Ni nk’ibintu byikoze rwose. Yayumvise binyuze ku muvandimwe wanjye Cedric,
arayikunda ahita yemera ko tuyikorana.”
Utah Nice
yavuze ko kuva “My Mind” yasohoka yabonye impinduka zigaragara mu rugendo rwe
rw’umuziki, zirimo kwiyongera kw’abamukurikira no kuzamuka kw’imibare
y’ibihangano bye ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Yagize ati:
“Yarankujije cyane rwose, haba ku mibare y’abankurikira, ku mubare w’abanyumva,
kuri YouTube, Spotify n’izindi mbuga. Ni indirimbo navuga ko yabaye umugisha
kuri njye mu rugendo rwanjye rw’umuzika.”
Uyu
muhanzikazi yavuze kandi ko afite indi mishinga mishya iri gutegurwa, yizeza
abakunzi be ko azakomeza kubagezaho ibihangano bishya no gukomeza guteza imbere
urugendo rwe rw’umuziki nyuma y’intsinzi yagezeho kubera indirimbo ‘My Mind’.