Abanyamusanze
nyuma y’akarere ka Ngoma berekanye ko
umuziki nyarwanda n’abahanzi
Nyarwanda bari mu babaha ibyishimo
nyuma y’umurindi w’umuziki bahawe
na Ross Kana, Amalon, Kivumbi King,
Marina, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali mu mpera z’Icyumweru gishize kuri stade ubworoherane
Muri uyu
mwaka, muri buri gace igitaramo kigezemo, hatumirwa umwe mu bahanzi begukanye
irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ryaterwaga inkunga na Primus.
Kuri iyi nshuro uwataramiye i Musanze ni Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki nka
Riderman, wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 2013.
Kimwe no mu
tundi Turere iri serukiramuco ryanyuzemo abahanzi b’i Musanze na bo
bahawe umwanya muri iki gitaramo berekana impano zabo. Bamwe mu bagiye ku
rubyiniro barimo Hirwa Meylo ukora injyana ya Hip hop akaba yaramamaye cyane mu
ndirimbo nk’Inkovu z’ibihe yakoranye na Deeflo ndetse na Joshari, Ayo mahirwe
yakoranye na Mico The Best. Ian Vanga umuhanzi ukiri muto ukunzwe mu ndirimbo
Cunga Sana na we yahawe umwanya ku rubyiniro.
Nk’uko
bimaze kumenyerwa, Amalon ni we wabanje ku rubyiniro, hakurikiraho Ross Kana,
Marina, Kivumbi, Bushali na Kenny Sol mbere y’uko Riderman wegukanye PGGSS mu
2013 ahabwa iminota 30 yo gususurutsa abatari bake bari muri Stade
Ubworoherane.
Riderman
akigera ku rubyiniro yabanje gusaba ikaze ndetse abakunzi b’umuziki bamwemerera
ko bayimuhaye, ahita atangira kubaririmbira “Horo” akurikizaho “Karibu
Nyumbani” yafatanyije n’abandi bahanzi mu 2020, “Mambata” ya 2019 na
“Warikiniraga” ya King James yasubiyemo “Romeo & Juliet”
yakoranye na Dream Boyz mu 2018 na “Niko nabaye” n’izindi.
Nyuma yaho
ni bwo Davis D na Chriss Eazy bataramiye abitabiriye iki gitaramo, na bo
bakoresha iminota igera kuri 30 nk’uko biba biteganyijwe. Igitaramo cya
karindwi ari cyo kizasoza ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ kizabera i Rubavu ku
wa Gatandatu utaha, tariki ya 1 Kanama 2026.
Muri Kamena
2019 ni bwo hateguwe bwa mbere iri serukiramuco rya Iwacu Muzika rigamije
kumenyekanisha umuziki w’abahanzi Nyarwanda, ritegurwa na East African
Promoters (EAP). Ni iserukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro n’uwari Minisitiri
wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, mu gitaramo cyabereye mu Karere ka
Musanze mu Kinigi.
Uwo mwaka
ryabereye mu ruhame kugeza risorejwe i Kigali, ariko mu myaka ibiri
yakurikiyeho ryabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, ritambuka kuri Televiziyo
Rwanda kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu 2023, MTN
Iwacu Muzika Festival yongeye kubera mu ruhame, iba inshuro ebyiri, abahanzi
banyuranye baririmba muri ibyo byiciro byombi birimo iby’ab’umuziki ugezweho
n’abaririmba injyana gakondo.
Ibi bitaramo
bya “Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku
bufatanye na MTN Rwanda, Primus ndetse by’umwihariko muri uyu mwaka
hiyongereyemo BPR Bank Rwanda Plc.
.