• Imyidagaduro / IBITARAMO

Nyuma y’imyaka igera ku munani abagize itsinda ry’Urban Boys ridahurira  ku  rubyiniroryategu ryateguje Igitaramo  rizataramiramo  abakunzi baryo i Kigali mu gitaramo cyiswe “Replay Vol. 1”, kizaba ku wa 8 Kanama 2026, nyuma y'uko rizaba ryagaragaye mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival rizabera mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.

Iki gitaramo gitegerejwe na benshi kizaba kigamije kwizihiza isabukuru ya Zaria Courts, ikomeje gutegura ibikorwa bitandukanye byo gususurutsa abakiriya bayo ndetse n'abakunzi b'imyidagaduro.

Nyuma y'imyaka itari mike abagize Urban Boys badakunze kugaragara bahurira ku rubyiniro, kongera gukora ibitaramo biri kwakirwa neza n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, benshi bavuga ko ari amahirwe yo kongera kwibuka ibihe iri tsinda ryari ku isonga mu Rwanda.

 Safi MadibaUmwe mubagize  Urban Boys   yatangaje  ko bishimiye uburyo bakomeje kubona amahirwe yo kongera kwegera abakunzi babo.

Yagize ati:"Nk'uko bisanzwe, twifuza kuririmbira abafana bacu aho bari hose. Twishimiye amahirwe twahawe na Zaria Courts yo kongera guhurira n'abakunzi bacu mu gitaramo kizabera i Kigali."

Yavuze ko iki gitaramo kizabafasha kongera gusabana n'abakunzi babo no kubashimira uburyo bakomeje kubashyigikira n'ubwo itsinda ryari rimaze igihe ridakora ibitaramo byinshi.

Safi Madiba yanagaragaje ko ibitaramo bibiri bimaze kwemezwa atari byo bya nyuma.

Yavuze ko Urban Boys iri mu biganiro n'abandi bategura ibitaramo, bityo hakaba hari amahirwe menshi ko abakunzi b'iri tsinda bazakomeza kuribona ku rubyiniro mu bihe biri imbere.

Ibi byatumye benshi batangira kwizera ko Urban Boys ishobora kongera gukora ibitaramo byinshi nk'uko byahoze mu bihe byayo by'ubwamamare.

Mu gitaramo cya Replay Vol. 1, Urban Boys ntizaba yonyine kuko izafatanya n'umuhanzi Amalon, umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda.

Ku ruhande rw'abavangamiziki, Selekta Faba ni we uzavanga imiziki muri icyo gitaramo, mu gihe Lucky Nzeyimana ari we uzaba ayobora ibirori (MC), ibintu bitegerejweho kongera uburyohe bw'igitaramo.

Biteganyijwe ko amatike azatangira kugurishwa mbere y'umunsi w'igitaramo kugira ngo abazacyitabira babashe kwitegura hakiri kare.

Kwamamaza Replay Vol. 1 byakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi ba Urban Boys bagaragaje ko bamaze igihe bategereje kongera kubona iri tsinda rikora igitaramo cyaryo cyihariye.

Urban Boys ni rimwe mu matsinda yasize amateka akomeye mu muziki nyarwanda, aho ryamamaye binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo Sipiriyani, Bibaye, Take Off, Ninjye, Super Star n'izindi nyinshi.

Ku bakunzi b'umuziki nyarwanda, Replay Vol. 1 ntabwo ari igitaramo gisanzwe, ahubwo ni umwanya wo kongera kwishimira umurage Urban Boys yasize mu muziki no kongera guhura n'itsinda ryagize uruhare rukomeye mu kuwuteza imbere.

Biteganyijwe ko kwinjira  mu gitaramo cya Urban Boys  bise  Replay Vol 1  kizaba tariki ya  8 Kanama 2026 muri zaria Court kwinjira bizaba ari  amafaranga 7,000 Frw ku itike isanzwe (Regular) na 15,000 Frw ku itike ya VIP.

 

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments