• Imyidagaduro / IBITARAMO

Abakunzi b'umuziki nyafurika batuye mu Burayi, by'umwihariko muri Czech Republic no mu bihugu bihaturanye, bagiye kongera guhurira mu iserukiramuco rya Afrostrava Festival 2026, rizaba ku wa 14 no ku wa 15 Kanama 2026 mu mujyi wa Ostrava, ahazwi nka DOV (Dolní Vítkovice).

Ni iserukiramuco rigamije guteza imbere umuco n'umuziki wa Afurika, rihuza abahanzi batandukanye ndetse n'abakunzi b'umuziki baturuka hirya no hino ku Isi.

Mu bahanzi bazaririmbamo ku wa 15 Kanama, harimo umunya-Nigeria CKay, wamamaye ku rwego mpuzamahanga mu ndirimbo zirimo Love Nwantiti na Emiliana. Azifatanya n'abahanzi b'Abanyarwanda Nel Ngabo na Kivumbi King, bakomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu muziki wabo.

Nel Ngabo azataramira abakunzi be mu ndirimbo zakunzwe zirimo Nzagukunda, Si Belle n'izindi, mu gihe Kivumbi King ategerejwe mu ndirimbo zirimo Wait, Muganga ndetse n'izindi zakunzwe cyane.

Afrostrava Festival imaze kuba kimwe mu bikorwa bikomeye bihuza Abanyafurika baba mu Burayi, aho usanga ari umwanya mwiza wo gusabana, kwerekana umuco wa Afurika no guteza imbere ubuhanzi bw'abahanzi bakomoka kuri uyu mugabane.

Abategura iki gitaramo batangaje ko amatike yamaze gushyirwa ku isoko, kandi ashobora kugurwa binyuze ku rubuga afrostrava.cz. Banashyizeho promocode "RWCOM30" ifasha abazagura amatike kubona igabanyirizwa rya 30%.

Iki gitaramo gitegerejwe na benshi, cyane cyane Abanyarwanda batuye i Burayi, bitewe n'uko kizaba ari amahirwe yo kongera kubona Nel Ngabo na Kivumbi King ku rubyiniro rumwe n'umuhanzi w'icyamamare CKay.

Biteganyijwe ko Afrostrava Festival 2026 izitabirwa n'abantu baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w'u Burayi, bikarushaho kwerekana uburyo umuziki nyafurika ukomeje kwamamara no guhuza abantu b'ingeri zitandukanye ku rwego mpuzamahanga.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments