Ishyirahamwe
ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko abahanzi batatu b’abanyarwanda
Davis D, Kenny Sol na Diez Dola bazajya basusurutsa abantu bitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 iri
kubera mu Rwanda muri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium.
FERWAFA
yatangaje ko aba bahanzi bazasusurutsa abantu kuva ku mikino yo kuri uyu wa
Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026 izabera muri Kigali Pele Stadium.
Kuri uyu wa
Gatatu harakinwa imikino imibiri yo mu itsinda C, aho ari imikino y’umunsi wa
kabiri w’amatsinda ihuza KVZ FC yo muri Zanzibar na Al Hila SC Omdurman saa
15h00 naho saa 18h00 Rayon Sports ikine na Tusker FC yo muri Kenya.
Ku munsi wa
mbere wa CECAFA Kagame Cup yatangiye ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026 nibwo
umubyinnyi Titi Brown yasusurukije abantu muri Sitade Amahoro binyuze mu
ndirimbo ye nshya iri mu zigezweho kuri ubu yitwa ‘Urare’ yakoranye n’abandi
bahanzi barimo Peace Jolis, Magna Romeo, Luna, Kenny Mirasano na Fox Makare.
Nyuma y’uyu
munsi, imyidagaduro yongeye kugaruka muri iri rushanwa kuri uyu wa Mbere ku
mukino APR FC yatsinzemo Garde Républicaine FC yo muri Djibouti ibitego 3-1,
ubwo mu gihe cy’ikiruhuko cy’igice cya mbere abari bitabiriye uyu mukino kuri
Kigali Pele Stadium bataramiwe n’itsinda ry’abaririmbyi (Band) mu ndirimbo za
Gakondo.
Aba bahanzi
Davis D, Kenny Sol na Diez Dola ni bamwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda mu njya
zitandukanye ndetse bakaba bazajya basusurutsa abantu muri iki cyumweru cya
CECAFA Kagame Cup izasozwa tariki 7 Kanama 2026.
Like This Post? Related Posts