Minisitiri
w'Urubyiruko n'Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yakiriye umuhanzi
Ruhumuriza James wamamaye nka King James, bagirana ibiganiro byibanze ku
myiteguro y'ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu rugendo rw'umuziki.
Ibi bitaramo
biteganyijwe kubera ku wa 1 no ku wa 2 Kanama 2026, bikaba byitezweho guhuriza
hamwe abakunzi b'umuziki n'abahanzi batandukanye mu rwego rwo kwizihiza
urugendo rurerure King James amaze agira uruhare mu guteza imbere umuziki
nyarwanda.
Mu biganiro
byabo, Minisitiri Utumatwishima yashimiye King James ku musanzu we mu muziki no
mu guteza imbere impano z'Abanyarwanda, anamwifuriza kuzagira ibitaramo
bizasiga amateka meza.
Yanamusabye
gutegura ibi bitaramo mu buryo bwitondewe, by'umwihariko bikarangwa n'ubutumwa
bwiza, ubumwe n'ibyishimo, ndetse bikaba ibikorwa bitanga PositiveVibes ,
bishimangira indangagaciro nziza binyuze mu muziki n'imyidagaduro.
King James,
umaze imyaka 20 ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda, azwi mu
ndirimbo zakunzwe zirimo iz'urukundo, izifasha abantu gutuza no gutanga
ubutumwa bwubaka sosiyete. Ibitaramo bye byo kwizihiza iyi sabukuru y'imyaka 20
bitegerejwe n'abakunzi be benshi, biteganyijwe kuzaba umwanya wo kurebera hamwe
urugendo rwe ndetse no kwishimira ibyo amaze kugeraho.
Abategura ibi bitaramo bavuga ko imyiteguro iri ku musozo, bakizeza abazabyitabira ibitaramo birimo umuziki w'ako kanya, ikoranabuhanga rigezweho ndetse n'abatumirwa batandukanye bazifatanya na King James muri uyu munsi w'amateka mu rugendo rwe rw'umuziki.
Like This Post? Related Posts