Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), binyuze
mu rwego rushinzwe kugenzura ibikorwa by'imikino y'amahirwe (National Lottery
and Gambling Commission - NLGC), rwatangaje ko rwahagaritse uruhushya
rw'isosiyete Baron Sports Gaming Ltd, ikoreraga mu Rwanda ikoresheje izina rya Forzza
Bet, bityo ibikorwa byayo bihita bihagarara.
Mu itangazo
ryashyizwe ahagaragara, RDB yavuze ko guhagarikwa kw'uruhushya bisobanuye ko Forzza
Bet itemerewe gukomeza ibikorwa byose by'imikino y'amahirwe mu Rwanda kugeza
igihe hazafatirwa ikindi cyemezo. RDB yanasabye abaturage kutongera gukoresha
serivisi z'iyi sosiyete mu gihe iki cyemezo kigikurikizwa.
Forzza Bet
yari imwe mu masosiyete azwi mu gutega imikino mu Rwanda, ikorera serivisi zo
gutega siporo hifashishijwe telefoni zigendanwa, urubuga rwa internet
n'amashami atandukanye. Yanabaye umuterankunga w'ibirori n'amarushanwa
atandukanye ya siporo, birimo Tour du Rwanda, bituma iba imwe mu zamenyekanye
cyane muri uru rwego.
Nubwo RDB
itaratangaje impamvu zirambuye zatumye ifata iki cyemezo, uru rwego rwakomeje
kugaragaza ko rugamije gukomeza gushyira mu bikorwa amategeko agenga imikino
y'amahirwe no kurinda inyungu z'abakiliya.
Mu mabwiriza
RDB isanzwe itanga ku bakora ibikorwa by'imikino y'amahirwe, ishimangira ko abakora
bose bagomba kubahiriza ibisabwa n'impushya bahawe, kandi ko ibikorwa bikorwa
hatabanje kubyemererwa cyangwa binyuranyije n'amategeko bishobora kuvamo guhagarikwa
cyangwa kwamburwa burundu uruhushya rwo gukora. RDB kandi ivuga ko intego yayo
ari kurinda abakiliya, kubungabunga ubunyangamugayo bw'urwego rw'imikino
y'amahirwe no kubahiriza amategeko y'igihugu.
Iki cyemezo
cyateje impungenge bamwe mu bakiliya ba Forzza Bet, cyane cyane abafite
amafaranga kuri konti zabo cyangwa amatike y'imikino yari itararangira. Kugeza
ubu, haracyategerejwe amabwiriza arambuye azagaragaza uko ibyo bibazo
bizakemurwa.
Mu bihe
bishize, u Rwanda rwashyizeho politiki nshya igamije kuvugurura urwego
rw'imikino y'amahirwe, rushyiraho ibisabwa bikomeye ku masosiyete yifuza gukora
muri uru rwego, hagamijwe kongera umucyo, kurinda abakoresha izi serivisi no
gukuraho ibikorwa binyuranyije n'amategeko.
Abasesenguzi
bavuga ko ifungwa rya Forzza Bet ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko inzego
z'ubugenzuzi zigiye gukomeza gukaza amategeko muri uru rwego, aho buri sosiyete
izajya isabwa kubahiriza ibisabwa byose kugira ngo ikomeze gukorera mu Rwanda.
Like This Post? Related Posts