• Imikino / CRICKET

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Cricket yatangiye neza irushanwa rya ILT20 Africa Continent Cup 2026, itsinda Botswana ku kinyuranyo cy’amanota 55, mu mukino wabereye kuri Gahanga Cricket Stadium Oval B i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026.

U Rwanda rwatsinze 192/2 mu overs 20, mbere y’uko Botswana ikina igice cyayo cya kabiri ikabasha kugera kuri 137/7 mu overs 20, bituma u Rwanda rwegukana intsinzi y’umukino ufungura iri rushanwa.

Kapiteni w’u Rwanda, Didier Ndikubwimana, ni we wagaragaje ubuhanga bukomeye, atsinda amanota 69 mu mipira 60, arimo boundaries esheshatu za 4 n’izindi enye za 6. Yahawe kandi igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino.

Hamza Khan na we yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi y’u Rwanda, atsinda amanota 53 mu mipira 34, arimo 4 eshatu na 6 enye. Nyuma y’aba bakinnyi, David Uwimana yatsinze 30 mu mipira 18, naho Emile Rukiriza asoza umukino afite 29 mu mipira 11.

Botswana, yari yasabwaga gutsinda amanota 193 kugira ngo itsinde umukino, ntiyabashije kugera kuri ayo manota. Vinoo Balakrishnan ni we wayoboye abakinnyi ba Botswana, atsinda 61 mu mipira 41, ariko abakinnyi b’u Rwanda bakomeza kubashyiraho igitutu kugeza umukino urangiye.

Ku ruhande rw’abateraga u Rwanda, Muhammad Nadir na Yves Cyusa bakoze akazi gakomeye, buri umwe afata wickets eshatu. Nadir yabikoze mu overs enye atanga amanota 13 gusa, mu gihe Cyusa na we yafashe wickets eshatu atanga amanota 11.

Iyi ntsinzi ije nyuma y’uko u Rwanda na Botswana bahuriye mu mikino ya Cricket inshuro nyinshi, harimo n’umukino wo muri Gicurasi 2026 aho u Rwanda rwatsinze Botswana ku kinyuranyo cy’amanota abiri mu gushaka itike y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya T20.

Nyuma y’iyi ntsinzi, u Rwanda ruzakomeza gahunda y’imikino ya ILT20 Africa Continent Cup 2026, aho ruzongera gukina n’andi makipe arimo Kenya, Sierra Leone na Uganda. 









Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments